Ngororero: CLADHO mu rugamba rwo guhangana n'imihindagurikire y/ibihe
Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda
(CLADHO: Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme au Rwanda) ku bufatanye n'Akarere ka Ngororero yatanze amahugurwa agamije kongerera ubushobozi Amakomisiyo ya JADF n’Amatsinda ya Tekinike ku rwego rw’Akarere kugira ngo bashobore kwinjiza neza ibijyanye no kurengera ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe mu igenamigambi no mu itegurwa ry’ingengo y’imari y’Akarere.
Amahugurwa yitabiriwe n'Umuyobozi w'agateganyo w'Imirimo Rusange, abayobozi b'amashami n'abandi bakozi b'Akarere, abakozi b'imirenge bashinzwe imali n'ubutegetsi.
Nyuma yo kugezwaho ishusho rusange y'Akarere muri rusange n'ijyanye n'ingaruka y'imihindagurikire y'ibihe by'umwihariko; abitabiriye amahugurwa bahawe amahugurwa nyirizina n'intuma za CLADHO.
Amahugurwa yatangijwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe washimiye CLADHO yateguye aya mahugurwa y'ingirakamaro mu kunoza igenamigambi mu Karere hashyirwa imbaraga mu kwita ku bidukikije no gukumira ibikorwa byatiza umurindi imihindagurikire y'ibihe.
Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…