Ngororero: isuku igomba kuba umuco mu gukumira indwara ziterwa n'umwanda


Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/05/2026 mu Karere ka Ngororero habereye inama igamije gushimangira ikurikiranwa n’ingamba zo kurwanya indwara ya kolera. Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Bwana NKUSI Christophe, hifashishijwe urubuga rwa Webex, yitabirwa n’Abayobozi bungirije b’Akarere,
Abayobozi Bakuru b’Ibitaro bya Muhororo na Kabaya,
abahagarariye inzego z’umutekano ku rwego rw’Akarere, abayobozi b’ibigo nderabuzima, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abashinzwe ubuzima n’isuku ku rwego rw’Imirenge n'abayobozi b’amashuri yo mu Karere ka Ngororero.
Intego y’iyi nama yari ugusesengura uko icyorezo cya kolera gihagaze mu Ntara y’Iburengerazuba n’ingaruka zishobora kugera ku Karere ka Ngororero. Yari inagamije gushimangira uburyo bwo gukurikirana, gukumira no gutabara mu gihe indwara yagaragaye.
Habayeho isesengura ry’uko ibintu bihagaze ubu mu Ntara y'Iburengerazuba muri rusange no mu Karere ka Ngororero by',umwihariko. 
Ingamba zafashwe:
- kongera imbaraga mu kuyikurikirana cyane cyane ahari ibyago byinshi byo kuba yahagera
- guhamya no gushimangira ingamba zo kuyirinda hibandwa ku isuku, isukura n’ubukangurambaga rusange mu baturage.
Abitabiriye inama bemeranyije ku ngamba zikurikira:
- Kongera ubukangurambaga ku gukaraba intoki, gukoresha amazi meza no kubungabunga isuku y’ibiribwa
- Gukoresha neza ubukarabiro no gutuma ibikoresho byo gukaraba intoki biboneka ahantu hahurira abantu benshi kandi bikora neza;
- Kwihutisha iyubakwa ry'ubwiherero  aho ari ngombwa n’imikoreshereze ikwiye yabwo;
- Kurandura kwituma ahatabugenewe no gukoresha imyanda y’abantu nk’ifumbire;
-Gushimangira isuku mu mashuri, no gukoresha neza ibikoresho byo gukaraba intoki;
- Gukurikirana no kunoza uburyo bwo gutanga amakuru ku bakekwaho kolera ku rwego rw’umuryango no mu bigo nderabuzima;
- Ibitaro bya Kabaya na Muhororo ndetse n’ibigo nderabuzima bikorana nabyo bigomba gutegura amahugurwa y’abakozi b’ubuzima n’abajyanama b’ubuzima guhera ku wa mbere, tariki ya 04 Gicurasi 2026;
- Gushyiraho no gutangiza ibikorwa bya za Komite z’ihutirwa ku rwego rw’Akarere n’Imirenge guhera ku wa mbere, tariki ya 04 Gicurasi 2026;
- Gukaza ubugenzuzi ku isuku n’isukura cyane cyane ahacururizwa ibiribwa n’ahandi hahurira abantu bensgi;
- Ibitaro n’ibigo nderabuzima bigomba kwihutira gusaba ibikoresho n’imiti byose bikenewe mu gusuzuma, gupima no kuvura kolera;
- Guteganya ibyumba byihariye byo kwakira abarwayi ba kolera (isolation rooms);
- WASAC igomba gukomeza gutanga amazi meza ku buryo buhoraho.


Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…

Read more →

Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…

Read more →

Ngororero: Hafashwe ingamba zo gukumira Rift Valley Fever

Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…

Read more →

Ngororero: Urugamba rwo kurandura imirire mibi rurakomeje

Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…

Read more →

Ngororero: inama mpuzabikorwa yarebye mu nguni zose z'ubuzima bw'Akarere.

Habaye inama ya komite  mpuzabikorwa  y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere  ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…

Read more →

Ngororero: Bene amacumbi basabwe gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…

Read more →

Umurenge wa Matyazo: Basabwe kwihutisha dosiye zerekeye ingurane

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…

Read more →

Ngororero: Hasesenguwe intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturge

Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…

Read more →

Ngororero: JADF iIsangano yongeye kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry'Akarere

Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero  hasojwe  imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.

Ibyaranze igikorwa:

-…

Read more →
-->