Ngororero: Abakozi basabanye n'abakoresha
Abakozi b'Akarere ka Ngororero bari kumwe na Komite Nyobozi y'Akarere n'abayobozi b'inzego z'umutekano bizihije ibirori by'Umunsi Mpuzamahanga w'Umurimo ku nsanganyamatsiko igira iti: "Gufatanya mu guteza imbere ubumenyi, kongera ihangwa ry’ imirimo, no guteza imbere ubudahangarwa bw’ubukungu bw’imbere mu gihugu."
“Partnering for Skills, Powering Job Creation, Fostering Local Economic Resilience
Atangiza ibi birori, Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 yagize ati:
"Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu, abashyize hamwe ntakibananira, iyo dutahirije umugozi umwe dushyashyanira umuturage w'Akarere ka Ngororero bituma tugera ku ntego."
Mayor Nkusi yagarutse kuri discipline igomba kuranga umukozi kugirango arangize inshingano neza by'umwihariko ageza ku muturage serivisi nziza kandi ku gihe. Yanavuze ko buri mukozi agomba guhora aharanira guhanga udushya.
Umuyobozi w'ishami ry'Imicungire y'Abakozi n'ubutegetsi Madamu Mujawajambo Lydie yagejeje ku bakozi ikiganiro gikubiyemo ibice by'ingrnzi bikurikira:
- Ubuzima n'umutekano ku kazi;
- Imyitwarire mbonezamurimo isabwa umukozi wa Leta;
- Gahunda yo gushyira mu bikorwa ibipimo ngenderwaho mu mitangire ya serivisi mu nzego za Leta.
Yashoje ikiganiro yibutsa ko
umukozi n'umukoresha bafite inshingano zo kurangwa n'indangagaciro nyarwanda na kirazira n'imyitwarire mbonezamurimo bibafasha kuzuzanya no gushyira umuturage ku isonga.
Habayeho kungurana ibitekerezo hagati y'abakozi n'abayobozi kuri iki kiganiro.
Hatowe umukozi w'indashyikirwa Bwana Rugira Jean Baptiste ushinzwe imishahara y'abakozi. Abari mu birori basangiye ubunararibonye bw'umukozi uri mu kiruhuko cy'izabukuru Major Rtd Turikunkiko Ildephonse. Ibirori byashojwe n'umupira w'amaguru wahuje ikipe y'Ingabo n'iy'abakozi b'Akarere urangira are 2-0. Abakozi n'abayobozi basabanye.
Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…