Ngororero:umushinga wa CACCE uzaffasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Uyu munsi mu murenge wa Kavumu habaye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umushinga wa CACCE ugamije gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Iki gikorwa cyayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano,  intumwa za World Vision Rwanda n’abayobozi batandukanye bo mu nzego z’ibanze.
Uyu mushinga uri gushyirwa mu bikorwa n’Akarere ka Ngororero ku bufatanye na World Vision Rwanda, ukaba uterwa inkunga na FONERWA. Umushinga uzamara imyaka ibiri.
Mu bikorwa byaranze itangizwa ry’uyu mushinga, hatewe urubingo ku buso bungana na hegitari 1.5, hanakorwa urugendo rugamije gusura  umurima wa hegitari 3.5 zatewemo ingano.
Mu ijambo rye, Innocent Mutabazi yashimye ubufatanye bwiza buri hagati ya World Vision n’Akarere ka Ngororero, anashimangira ubushake bwo gukomeza ubwo bufatanye hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yashimiye Perezida wa Repubulika ku nkunga n’imishinga y’iterambere akomeje kugeza ku baturage b’Akarere ka Ngororero. Yongeyeho ko ubufatanye hagati ya World Vision Rwanda n’Akarere ka Ngororero bumaze kugera ku rwego rushimishije rw’iterambere. Yanashishikarije abaturage kurinda ibikorwa by’umushinga no gukomeza kubungabunga ibyagezweho kugeza ubu.


Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…

Read more →

Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…

Read more →

Ngororero: Hafashwe ingamba zo gukumira Rift Valley Fever

Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…

Read more →

Ngororero: Urugamba rwo kurandura imirire mibi rurakomeje

Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…

Read more →

Ngororero: inama mpuzabikorwa yarebye mu nguni zose z'ubuzima bw'Akarere.

Habaye inama ya komite  mpuzabikorwa  y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere  ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…

Read more →

Ngororero: Bene amacumbi basabwe gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…

Read more →

Umurenge wa Matyazo: Basabwe kwihutisha dosiye zerekeye ingurane

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…

Read more →

Ngororero: Hasesenguwe intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturge

Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…

Read more →

Ngororero: JADF iIsangano yongeye kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry'Akarere

Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero  hasojwe  imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.

Ibyaranze igikorwa:

-…

Read more →
-->