Ngororero: VCRP irasaba abagenerwabikorwa bayo gusigasira ibyagezweho
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana ibikorwa by'imishinga (Distrct Project Coordination Committee DPCC). Inama yarebeye hamwe aho umushinga Volcanoes Community Resilience Project (VCRP) ugeze mu bikorwa byawo mu mirenge 11 ukoreramo, imbogamizi zihari, ndetse n’ingamba zo gukomeza gushyira mu bikorwa ibisigaye hakurikijwe igenamigambi ryateganyijwe.
Hasabwe ko ubukangurambaga bwakongerwamo imbaraga kugira ngo abaturage basobanukirwe neza intego z’ibikorwa by’umushinga, kandi bagire uruhare rugaragara mu kubirinda no kubibungabunga aho kubyangiza.
VCRP ifite ibikorwa byinshi birimo gusubiranya urusobe rw'ibinyabuzima no kuzamura imibereho myiza y'abaturage.
Muri iki gihe uyu mushinga watangiye igikorwa cyo kubungabunga inkombe z’imigezi haterwa ibiti gakondo ubwoko 9.
Visi Meya Uwihoreye yasabye ko ibipimo by'ibikorwa bya VCRP byarushaho kuzamuka no gukoresha neza ingengo y'imali y'umushinga kugirango intego zawo zizagerweho.
Iyi nama yitabiriwe n'intumwa za Minisiteri ishinzwe kurengera ibidukikije, iza Meteo Rwanda, iza REMA, iz'Inkeragutabara ari nabo bashyira mu bikorwa uyu mushinga, Abanyamabanga Nshingwabikorwa n'Abagronome b'Imirenge 11 uyu mushinga ukoreramo.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umuganga Sacco, intumwa ya Minisiteri y'Ubuzima, yayoboye inama…
Mu karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje. Uyu munsi igikorwa cyabereye ku rwibutso…
Mu murenge wa Ndaro k'ubufatanye n'umushinga SAIP II hatanzwe inkoko 1800 z' amagi ku miryango 450.
Iki gikorwa kiri mu rwego rwo kurwanya imirire…
Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje mu Karere ka Ngororero. Uyu munsi habaye igikorwa cyo kunamira…
Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe Dr Justin Nsengiyumva yaje kwiftanya n'abatuye Akarere Ngororero mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside…
Kuri uyu mugoroba ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngororero habereye umugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu…