Ngororero: Umufatanyabikorwa RDO azafadha mu guhangana n'ingaruka ziterwa n'imihindagurikire y'ikirere

Akarere ka Ngororero kungutse Umufatanyabikorwa mushya uzafasha mu guhangana n' ingaruka z'imihindagurikure y'ikirere zakunze gukurura ibiza bikazahaza akarere.
Nk'uko byatangijwe n'umuyobozi wa Rwanda Development Organization (RDO) Bwana Rwibasira Eugène umushinga uzarangwa n'ibikorwa bigamije guhangana n'ubusumbane bwakururwa n'imihindagurikure y'ikirere no kubaka ubudahangarwa bw'umuturage mu mihindagurukure y'ikirere hibandwa ku banyantege nke barimo abana, abafite ubumuga n'abageze mu zabukuru. Umushinga izamara imyaka 3 ukazakorera mu mirenge ya Muhanda, Kavumu na Kageyo ku bufatanye na  TROCAIRE  yari ihagarariye na Bwana  Mukunzi I. Christian.


Mu rwego rwo kugirango umuturage yibone muri uyu mushinga,  niwe ubwe uzagaragaza ibyo akeneye gukorerwa kugirango umushinga usubize ibibazo yigaragarije we ubwe.
 Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yavuze ko umushinga uje ari ingirakamaro kuko uzafasha mu gukemura bimwe mu bibazo bikururwa n'ibiza bikunze kwibasira Akarere ka Ngororero mu gihe cy'imvura nyinshi.
Gahunda z'uyu mufatanyabikorwa zashyizwe ahagaragara imbere Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere, umuyobozi w'Imirimo rusange,  abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, bamwe mu bayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere, abashinzwe ubuzima mu mirenge, abahagarariye abafite ubumuga, abakozi b'ishami ryita ku batishoboye n'abayobozi n'Inama y'Igihugu y'Abagore mu mirenge


Ngororero: Ubushakashatsi bwa RGB ku Ikarita y’Isuzuma ry’Imitangire ya Serivisi ku Baturage (CRC) buri gukorerwa mu mirenge.


Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: RCCDN yateje intambwe igaragara abagenerwabikorwa bayo

Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →
-->