Ngororero: Siporo ni ubuzima Abagore twagiye!
Saa kumi nimwe bari bageze mu mihanda hirya no hino mu mirenge intero ari imwe, inyikirizo ari imwe: "Siporo ni ubuzima. Abagore twagiye." Kuri uyu wa 2/06 siporo yari imaze icyumweru cyose itegurwa ku rwego rw'Igihugu muri rusange no mu Karere ka Ngororero by'umwihariko yahuje abagore bari babukereye baherekejwe na basaza babo n'inzego z'umutekano.
Ku rwego rw'Akarere bahuriye kuri Blue House ahazwi nko ku Rukiko barekeza kuri centre ya Kazabe baruhukira mu kigo abagenzi bategeramo imodoka cya Ngororero aho bakoreye imyitozo ngororamubiri itandukanye nyuma bahabwa ubutumwa bunyuranye.
Umukozi wa Minisiteri y'ubuzima yasobanuye birambuye uburyo siporo ari ingirakamaro mu buzima bwa buri munsi ngo kuko ituma "twirinda indwara zitandura zirimo diyabeti na hypertension ndetse n'umubyibuho ukabije"

Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'Abagore Madame Mukeshimana Marie Claire yahamagariye bagenzi be kwinjiza siporo mu buzima bwabo bwa buri munsi kugirango babe koko ba "mutimawurugo, abagore babereye u Rwanda." Yabahamagariye kwita ku isuku ku mubiri n'ahantu hose bakabera bandi urugero " ngo kuko umugore wita ku isuku aba ari ishema ry'umuryango abereye mutimawurugo.". Yongeyeho ko siporo n'isuku bibyara ubuzima buzira umuze.

Mu butumwa nyamukuru umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Uwihorereye Patrick yagize ati umubiri wacu ukeneye kwinyagambura bihoraho ntidutuma ugwa ikinya. Yatanze urugero ku batunze ibinyabiziga ko bahora bazirikana ubuzima bwabyo bakabijyana muri controle technique buri mwaka cyangwa buri mezi 6. Asaba ko "twakwita ku buzima bwacu twisuzumisha ku buryo bwa rusange umubiri wose nibura inshuro 1 mu mwaka." Ngo kuko ibinyabiziga bitarusha agaciro imibiri y'abantu kandi ari nabo babitunze.
Bwana Uwihoreye yakomoje no ku matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite ateganijwe muri Nyakanga 2024. Yayagereranije n'ubukwe buri wese agomba kwitegura neza byagera ku bagore bikaba akarusho. Yibukije ko sites z'amatora zigomba kuba ziboneye haba ku isuku ndetse n'imyiteguro. Yahamagariye abazitabira amatora kuzatora neza birinda ko hagira ijwi riba imfabusa.
Aha umukozi wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yahawe umwanya asobanura uburyo udusanduku tuzashyirwamo impapuro z'itora tuzaba duteye avuga ko utuzashyirwamo amajwi ya Perezida wa Repubulika tuzaba dufite ibara ry'umweru naho utwagenewe amajwi y'abadepite tukazba dufite ibara ry'umukara. Yasabye kuzashishoza bihagije ngo hatagira uvaho yitiranya udusanduku kuko ngo bibaye bityo ijwi rye ryaba ribaye imfabusa.
Siporo yashojwe no kwipimisha indwara zitandura, umuvuduko w'amaraso, ibiro n'uburebure. Igikorwa cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zose.


Siporo ni ubuzima, abagore twagiye. AMAFOTO






Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…