Ngororero: Mu cyumweru cyahariwe Umujyanama abaturage basobanuriwe imikorere y'Inama Njyanama y'Akarere
Inama njyanama y’akarere ka Ngororero yatangiye icyumweru cyahariwe umujyanama. Icyumweru cyatangirijwe mu murenge wa Kabaya kwa 4/03/2024. Igikorwa cyayobowe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Madamu NYIRAMASENGESHO Jeannette ari kumwe n’abajyanama bose bagize inama Njyanama y’Akarere barimo abajyanama bagize Komite Nyobozi y’Akarere: Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwaa UWIHOREYE Patrick n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine. Hari kandi n'abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere, abayobozi n'abaturage b'umurenge wa Kabaya
Iki cyumweru cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: ʺ Duharanire kugira uruhare mu kurinda ibyagezweho no kwesa imihigo ʺ.
Umunsi waranzwe nno guhuza imbaraga kw'abajyanama n’abaturage mu muganda wo gutunganya umuhanda werekeza ku ruganda rw'icyayi rwa Rubaya wangirijwe n'isuri; ibiganiro bijyanye n’ibimaze kugerwamo mu iterambere n’imihigo y’Akarere. Hakiriwe ibibazo by’abaturage kandi bihabwa ibisubizo n’umurongo`




Ku munsi wa 2 ibikorwa by'icyumeru cy'umujyanama byakomereje mu mirenge ya Nyange, Hindiro, Kageyo na Muhanda.
Mu murenge wa Nyange nyuma yo kugezwaho n'umurenge ibimaze kugerwaho mu iterambere, abajyanama baganiye n'abaturage kuri gahunda zitandukanye: EJO HEZA, GIRA WIGIRE, ubwisungane mu kwivuza, kwizigamira, uburezi, kurwanya imirire mibi n'igwingira, VUP, Girinka, isuku, kurwanya amakimbirane. Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo n'ibibazo byose buhabwa umurongo n'ibisubizo.
Abajyanama bifatanije kandi n'abaturage mu gushyikiriza abagenerwabikorwa ba Girinka Inka 1 yari ihagarariye izindi 20 zatanzwe muri Gahunda ya Girinka .
Basobanuriwe igikorwa cy'Agashya ka NGIRA NKUGIRE NTAGUCIKA UKABABARA.cyatangijwe mu murenge muri gahunda ya CIKA UBUKENE. Muri iki gikorwa amatsinda agenda akusanya 2000 frw buri wese bakagenda bagurirana amatungo magufi.
igikorwa cyatangiye mu kwezi kwa 10/2023 kikazasoza mu kwa 7/2024 . Biteganijwe ko hazaba hatanzwe amatungo magufi 476 ,ubu hakaba hamaze gutangwa 281. Aborojwe barimo kwikura mu bukene no kongera umubare w'amatungo. Itsinda ry'abajyanama ryari riyobowe n'umujyanama Budengeri Eulade.
Mu murenge wa Kageyo ryayobowe n'umujyanama SHYEREZO Norbert ari kumwe n’abajyanama barimo Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, mu murenge wa Muhanda ryari rikuriwe n'Umuyobozi wungirije w'Inama Njyanama SEBAZUNGU Modeste ari kumwe n'abandi bajyanama, mu murenge wa Hindiro ryayobowe n'umujyanama BAKUNZIBAKE Emmanuel ari kumwe n'abajyanama barimo Umuyobozi w'Inama Njyanama Madamu NYIRAMASENGESHO Jeannette n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine.
Mumurenge wa Hindiro by'umwihariko hagaragajwe ibimaze gukorwa bikubiye muri NST1 bashimira Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame ku byiza yagejeje ku baturage b'umurenge wa HINDIRO ndetse n'uruhare rufatika abagize inama njyanama bakomeje kugira muri ibyo bikorwa.
Abajyanama baganirije abaturage ku nshingano n'imikorere by'Inama Njyanama y'Akarere babashimira imikorere n'imikoranire bagira bati "twagarutse kubegera no kubatega amatwi ngo twungurane ibitekerezo ku byifuzo n'ibibazo mufite."


Abaturage bahawe umwanya maze bageza ku bagize Inama Njyanama ibyifuzo n'ibibazo bafite. Byari byiganjemo gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame ibyiza yabagejejeho birimo amazi meza n'amashanyarazi,Girinka,VUP n'ibindi.
Babajije ibibazo byiganjemo kugezwaho ibikorwa remezo bitandukanye aho bitaragezwa, gufashwa kubakirwa ku bahuye n'ibiza byo muri Gicurasi 2023 ndetse n'abifuza gushyirwa kurutonde rw'abafata inkunga y'ingoboka.
Ibi bibazo n'ibyifuzo byose byahawe umurongo.
Uwo munsi kandi habaye igikorwa cyo gutangiza umwaka w'ubwisungane mukwivuza wa 2024-2025. Mur murenge wa Hindiro utugari tumaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku buryo bukurikira :
1.MARANTIMA : 2,785,500 Frws
2.GATARE: 2,647,000 Frws
3.GATEGA: 2,526,000 Frws
4.KAJINGE: 2,149,000 FRWS
5.RUNYINYA: 2,144,000 FRWS
6.RUGENDABARI: 1,730,000 Frws
Hiyongeraho 2,196,000 Frws yishyuwe kuva tariki ya 01/02- kugeza 04/03/2024. Yose hamwe ni 16,180,000 Frws.
Vice Mayor MUKUNDIHIRWE Benjamine yashimiye abaturage b'umurenge wa Hindiro kuba barashoje MUSA 2023-2024 bari kukigero cya 106% ashimira n'abamaze kwishyura Musa 2024-2025 ndetse asaba abatarishyura kubigira ibyabo bakishyura vuba.
Abaturage biyemejeko kuwa 30/06/2024 bose bazaba bamaze kwishyura imisanzu yabo y'ubwisungane mu kwivuza mwaka wa 2024-2025.
Umuyobozi w'Inama Njyanama y'AAkarere ka Ngororero Madame NYIRAMASENGESHO Jeannette yasoje ashimira abaturage b'umurenge wa uburyo bafite umuhate wo kwiteza imbere no guteza igihugu imbere muri rusange, abasezeranya kuzagaruka kwishimira intsinzi ya MUSA 2024-2025
ANDI MAFOTO YARANZE ICYUMWERU CY'UMUJAYANAMA





Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…