Ngororero: Minisitiri Kayisire yasabye abayobozi kuba indorerwamo y’abaturage
Byagarutsweho mu nama mpuzabikorwa iba buri mwaka, ihuje abayobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku Karere, aho baganira ku buryo bwarushaho guteza imbere imiyoborere inyuze umuturage.
Minisitiri Kayisire yagaragarije abayobozi ko igihe bitwaye nabi ari bwo buryo uwo bayoboye yitwara, kandi iyo bitwaye neza n’abaturage bahitamo kwitwara nk’abayobozi, kuko baba bafite ibyo babigiraho.

Agira ati “Kuba ba bandebereho ni uburyo bwiza bwafasha umuturage guhinduka, niba uri umuyobozi umubyeyi wawe aba ahantu habi, utishyura ubwisungane mu kwivuza, ari wowe urwana n’umugore, urwaje bwaki, n’umuturage uyoboye ni uko azabigenza, ariko niba iwawe nta makimbirane, mubayeho neza, mukora akazi mukishima n’umuturage azaharanira kubigeraho”.
Byanagarutsweho kandi na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, aho yagaragarije abayobozi ko burya ibikorwa byabo n’umusaruro ubivamo, ari wo musaruro abaturage batanga.
Agira ati “Abayobozi bakemuye ibibazo biri iwabo, gukemura iby’ahandi ni nko kuzimya buji. Nimureke rero twisubireho nk’abayobozi, cyangwa niba wumva kuyobora bikunaniye jya mu bayoborwa kuko kuyobora si umunyenga, niba wabyumvaga gutyo umenye ko wibeshye umuhamagaro”.

Guverineri Habitegeko yagaragaje ko hari abayobozi bakora neza kandi bakabishimirwa, ariko biba bikwiriye gukomeza kugira ngo umuturage amugirire icyizere, amurebereho yiteze imbere, kuko iyo ubatereranye nawe baguharira ibyawe.
Atanga urugero ku baherutse guhabwa ibihembo na Polisi ku isuku n’isukura, ko baramutse baticaranye n’abaturage ngo baganire icyo babimaza, byazarushaho kuba bibi abayobozi babyikoreshereje uko bashaka.
Agira ati “Umuyobozi wahembwe miliyoni, naramuka agiye akayikoreshereza uko ashatse kandi iyo miliyoni yaragizwemo uruhare n’abaturage, niyongera kubakenera ngo bagire ibindi bakorana bazamubwira ngo genda ibyikorere, kuko n’ubundi ni wowe uhembwa”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba, Soline Mukamana wahawe ibihembo bitatu, birimo n’ikijyanye n’imihigo y’inzego z’imitegekere yegereye abaturage, avuga ko ibyo bihembo abaturage babigizemo uruhare, ku buryo n’abandi bayobozi babikurikije barushaho kujyanamo.
Agira ati “Ibyo byose ni ibihembo abaturage bagizemo uruhare, kuko nibo twafatanyije kugaragaza ibibazo dufite tukiyemeza kubikemura dufatanyije twese, kandi ibihembo tugiye kubimurikira abaturage kugira ngo imihigo yose tujye tuyesa”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe, na we yemera ko ari ngombwa ko umuyobozi aba nkore neza bandebereho, kandi ko bazakomeza gufasha abayobozi b’inzego kuva ku Midugudu kugera ku Karere bazakomeza gushyiramo imbaraga.
Agira ati “Ni byiza ko ibyo umuyobozi yigisha abaturage na we aba abikora kugira ngo abaturage barebere ku byiza dukora, nabo barebereho bwa butumwa bubafashe, ibyo tubasaba biborohere gushyirwa mu bikorwa”.

Muri iyo nama hanabayeho gushyikiriza ibihembo abayobozi bitwaye neza kurusha abandi, no guha abakuru b’Imidugudu telefone zigezweho zibafasha koroherwa mu gusangira amakuru n’izindi nzego, kwinjiza intore za ba Rushingwangerero mu zindi no kwakira imihigo yabo ya 2023/2024, guhermba inzego z'imitegekere zahize izindi mu bikorwa biteza imbere abaturage, guhermba imirenge yahize iyindi mu guhanga udushya mw'iterambere ry'abaturage
ariyo Gatumba na Bwira.
Inama yitabiriwe kandi n'umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere Madame Nyiramasengesho Jeannette, abandi bajyanama, abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere, abayobozi b'imidugudu, abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari n'ab'imirenge,.
Bose bakiriwe n'umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe wari kumwe n'abandi bagize Komite Nyobozi y'Akarere.
Umunyamakuru wa Kigali Today/KT Radio
Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…