Ngororero: Minisitiri Kayisire yagaye abari bashinzwe umukumbi w'Imana aho kuwukenura bakawugambanira
Mu murenge wa Nyange ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange habereye igikorwa cyo kwibuka inzirakarengane ziruhukiye muri uru rwibutso.
Abitabiriye kwibuka bahawe ikaze n'umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe wagarutse ku inzira y'umusaraba n'amateka ashaririye Abatutsi banyuzemo, ashimira ubutwari bwabaranze n'uburyo abarokotse Jenoside banze guheranwa n'agahinda bakaba batanga umuganda ukomeye mu kubaka urwababyaye.


Yanenze abakibiba amacakuburi mu banyarwanda asaba buri wese kubamaganira kure hanirindwa amagambo n'ibikorwa byatoneka inkovu z'abarokotse bihembera ingengabitekerezo ya jenoside.
Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Rwamasirabo Aloys yagarutse ku bwicanyi ndengakamere buvanze n'agashinyaguro bwabereye i Nyange. Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya y'aho baje kuyitikiriramo bayirituriweho na kateripirari ku mabwiriza y'uwari padiri mukuru Seromba.
Perezida wa Ibuka ku rwego rw'Igihugu yagarutse ku ruhare rw'amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati baje guteshuka ku nshingano zabo bagambanira abo bashinzwe bataretse bagenzi babo.
Yasabye abapadiri n'abandi bakozi b'Imana kugira uruhare rukomeye mw'isanamitima.


Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi Hon. Kayisire marie Solange yagaye abanyamadini bari bashinzwe umukumbi w'Imana aho kuwukenura bakawugambanira.Yibukije ko ahari imibiri y'abishwe muri Jenoside hakwerekanwa kugirango ishyingurwe mu cyubahiro`
Yagarutse ku butwari bw'abana b'i Nyange bari mu ntwari z'Imena asaba buri wese kubafataho icyitegererezo.
Yahamagariye buri wese by'umwihariko urubyiruko kwamaganira kure ingengabitekerezo ya jenoside.
Yasabye ubuyobozi gukomeza kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi birimo inzibutso.
Yasabye kuba hafi abarokotse ntihagire igihungabanya ubuzima bwabo.
Igikorwa cyashojwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri 19 y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi iherutse kuboneka.
Iki gikorwa cyo kwibuka cyabanjirijwe n'ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 28 jenoside yakorerwe Abatutsi ryitabiriwe n'umyobozi w'Akarere ari kumwe n'abapadiri ba paroisse ya Nyange n'abaturage.


Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…