Ngororero: Kompanyi zicukura amabuye y'agaciro zanenzwe imikorere

 Mu murenge wa Gatumba ku cyicaro cya Ngororero Mining Company (NMC) habereye inama ku kurwanya ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bunyuranije n'amategeko. Inama yahuje Umuyobozi wa Police ku rwego rw'Intara RPC CP  Emmanuel Hatari , umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe, abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere, abayobozi ba companies zicukura amabuye y'agaciro, abakozi bazo n'abaturage.


CP Hatari yibukije abari mu nama ko ari icyaha gihanwa n'amategeko kwishora mu bucukuzi utabifitiye uburenganzira. Ati ntabwo bizihanganirwa ko ubucukuzi butemewe n'amategeko bwashyira ubuzima bw'abantu mu kaga ari nako bwangiza ibidukikije. 

Ati "amabuye y'agaciro ntiyagakwiye kuba ikibazo aho kuba igisubizo."
Abaturage bahawe umwanya wo kubaza no gutanga ibitekerezo ku bucukuzi bukorwa binyuranije n'amategeko. Babwamaganye bavuga ko buhitana ubuzima bw'abantu, bukangiza ibidukikije n'imirima yabo kandi bugatuma habaho gucuruza amabuye ku buryo bwa magendu.


 Mayor Nkusi yasabye ba nyiri ama companies guha akazi abaturage begereye ibirombe byabo by'umwihariko urubyiruko.
Mu nama yihariye ama companies yanenzwe ko amwe muri yo atiza umurindi ubucukuzi bunyuranije n'amategeko igihe agura amabuye ku buryo bwa magendu.
Ikindi yanenzwe ni ugucukura mu kajagari aho usanga bagura amabuye yacukuwe mu mirima y'abaturage itari mu mbago zayo.
 Hanezwe kandi abayobozi ba companies batitabiriye inama ifatirwamo ibyemezo bakohereza abahagarariye badashobora gufata ibyemezo.

CP Hatari yavuze ko RMB, Ubuyobozi bw'Akarere na Police barakomeza guhuza imbaraga kugirango ubu bucukuzi butemewe bucike burundu.
Companies zizongera gufatwa muri magendu zizafatirwa ibyemezo bikomeye birimo no guhagarikwa.
Yagarutse ku  kubahiriza ibidukikije avuga ko ari politiki y'Igihugu yo kubirengera ko ubyangiza wese agomba kubihanirwa uko amategeko abiteganya.
Umuyobozi wa NMC yasabye bagenzi be ko bashyiraho koperative y'abacukuzi bityo ubuliganya buba muri uyu mwuga bukavaho,  bakanasangira amakuru ku biciro by'amabuye y'agaciro.
Ba nyiri companies biyemereye ko ibibazo biboneka mu bucukuzi bitakwitirirwa abaturage ko ahubwo umuti wabyo uri mu bacukuzi banini.
Biyemeje gukora neza mu nyungu zabo batirengagije iz'abaturage bakoresha bakababera igisubizo aho kubaremerera.
Umuyobozi wa NMC yahamije ko abacukuzi bashyize hamwe bakemura ibibazo biremereye Akarere birimo  ibibangamiye imibereho myiza y'abaturage.
Hashyizweho urubuga rwo guhanahana amakuru ku gihe ruzanafasha kurwanya magendu n'ibindi biharabika umwuga w'ubucukuzi.


Ngororero: Ubushakashatsi bwa RGB ku Ikarita y’Isuzuma ry’Imitangire ya Serivisi ku Baturage (CRC) buri gukorerwa mu mirenge.


Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: RCCDN yateje intambwe igaragara abagenerwabikorwa bayo

Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →
-->