Ngororero/Kageyo: Intumwa za rubanda zagarutse muri rubanda
Kuri uyu wa 27/05/2023 mu Mirenge yose igize Akarere ka Ngororero hakozwe Umuganda Rusange usoza Ukwezi kwa Gicurasi 2023 hibandwa ku bikorwa byo gutunganya imihanda yangijwe n'ibiza no kurwanya isuri.
Ku rwego rw'Akarere uyu muganda wakorewe mu Murenge wa Kageyo mu Kagali ka Mukore mu Mudugudu wa Kabuhake ahakozwe igikorwa cyo gutunganya umuhanda wangijwe n'ibiza hasiburwa imiyoboro ijyana amazi. Itsinda ry'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda Honorable MUKAMANA Elisabeth na Honorable MUREBWAYIRE Christine bari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe n'Umuyobozi wa Police mu Karere CIP Julien NKURIKIYINKA bifatanyayije n'abaturage b'umurenge wa Kageyo muri uyu muganda.




Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Imibereho Myiza y'Abaturage Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine we yifatanyije n'Abaturage n'Umurenge wa Hindiro ahacukuwe imirwanyasuri.
Nyuma y'umuganda abaturage bahawe ubutumwa bukurikira:
- Ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango yagizweho ingaruka n'ibiza
- Ubutumwa bwa MINALOC bwo gukangurira abanyarwanda kugira Umuco w'Isuku n'Isukura
- Ubutumwa bwa Polisi y'Igihugu bujyanye no kubahiriza Amategeko y'Umuhanda muri gahunda y'Ubukangurambaga bwa "Gerayo amahoro"
- Ubutumwa bushishikariza abaturage kugira uruhare mu Iterambere ry'Akarere mu bijyanye n'ishoramari, ubukerarugendo n'inganda
- Ubutumwa bushishikariza abaturage kwitabira gahunda za Leta
Muri uyu muganda kandi hirya no hino mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Ngororero hatangijwe ku mugaragaro ubukangurambaga ku Isuku n'isukura buzageza kuwa 26/04/2024.
Insanganyamatsiko y'ubu bukangurambaga igira iti : "ISUKU HOSE IHERA KURI NJYE".
Ku rwego rw'Akarere ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu murenge wa Kageyo butangizwa n'Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko Honorable MUKAMANA Elisabeth na Honorable MUREBWAYIRE Christine n'Umuyobozi wa Police mu Karere CIP Julien NKURIKIYINKA. Ikiganiro kurri ubu bukangurambaga cyatanzwe n'umuyobozi w'ishami ry'ubuzima Nyirimpuhwe Jean d'Amour.
Ubu bukangurambaga bwatangijwe mu mirenge yose igize Akarere ka Ngororero hakorwa ibikorwa bikurikira:
- Inyigisho zahawe abaturage bitabiriye umuganda rusange mu mirenge yose zibakangurira kurangwa n'umuco w'Isuku n'Isukura
- Umuganda kuri Sites zose zicumbikiweho imiryango yagizweho ingaruka n'ibiza
- Ubukangurambaga mu Bigo by'amashuri ari mu Karere hakorwa ibikorwa byo gusukura ahantu hatandukanye mu bigo.
Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo. Ibibazo byabajijwe byahawe umurongo.


Nyuma y'umuganda intumwa za rubanda batangaje uruzinduko rw'iiminsi 5 (27/06-3/05/2023) bagiye kugirira mu mirenge ya Kageyo, Kabaya, Nyange, Muhanda na Ngororero baganira na rubanda rwabatume.Hari mu nama y'abahuje n'Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Imibereho Myiza y'Abaturage Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana BAHIZI Emmanuel, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, Abahagarariye Ibigo bicumbikira abantu, Abayobozi b'inganda nto n'izicitiritse, Abahagarariye Urubyiruko n'Abagore, Abakozi b'Akarere mu mashami y'Ubucuruzi n'Ishoramari, Ubuhinzi n'ubworozi, Imiyoborere myiza n'ishami ry'ubutaka n'ibikorwaremezo.
Bagaragarijwe aho ibibazo abaturage babajije Abadepite bigeze bikemuka, ingamba zo kwihutisha ibitarakemuka n'ibibazo bikeneye ubuvugizi; ngamba zo guteza imbere Ubukerarugendo, amacumbi, ishoramari, inganda nto n'iziciriritse.
Abadepite bashimye ibyo bagaragarijwe basaba ko ibibazo by'abaturage bitarakemuka byitabwaho bigakemuka. Basabye kubyaza umusaruro amahirwe ari mu Karere, atarabyazwa umusaruro agakoreshwa hagamijwe kwihutisha Iterambere ry'abaturage.
Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…