Ngororero: JADF ISANGANO ikomeje kuba umusemburo w'iterambere

Umwiherero w'iminsi 3 w'Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Ngororero (JADF Isangano) wabereye mu Karere ka Rubavu kuri Hill View Hotel ku nsanganyamatsiko igira iti: "Twubake Ngororero twifuza" Ni umwiherero uba buri mwaka aho abatanyabikorwa bashakira hamwe ingamba zo guteza imbere Akarere ka Ngororero haba mu bukungu, mu mibereho myiza n'imiyoborere myiza. 

Nk'uko byavuzwe n'umuyobozi w'iri huriro Padiri Jean Paul Rutakisha; muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/2025 mu Karere ka Ngororero JADF ISANGANO  igizwe n'imiryango mpuzamahanga 21, imiryango nyarwanda itari iya Leta 30, imiryango ishingiye ku myemerere 285.
Ingengo y'imari y'Abafatanyabikorwa  y'uyu mwaka irarenga miliyari 8,5 frws.

Ku munsi wa mbere w'umwiherero Abayobozi bitabiriye iki gikorwa ni Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Bwana SEBAZUNGU Modeste ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick na Perezida wa JADF-ISANGANO Abbé RUTAKISHA Jean Paul.

Umunsi wa mbere w'umwiherero waranzwe n'ibi bikurikira:

- Ikiganiro ku miterere n'imikorere ya JADF n'uruhare ry'abafatanyabikorwa mu iterambere rw'Akarere;

- Kugaragaza imishinga yakozwe n'iteganyijwe gukorwa muri gahunda yo gusaranganya ibiva mu bukerarugendo bukorerwa muri Pariki ya Gishwati - Mukura;

- Amatora yo kuzuza inzego za JADF-ISANGANO;

- Kungurana ibitekerezo ku ruhare rw'abafatanyabikorwa mu iterambere rw'Akarere. 
 

Umunsi  wa 2 w'umwiherero waranzwe no kungurana ibitekerezo ku :
- Amahirwe ari mu Karere ka Ngororero na zimwe mu nzitizi zibangamiye iterambere  ry'Ubukungu bw'Akarere;
- Ibikorwa by'ingenzi bikubiye muri Gahunda ya Guverinoma y'imyaka 5 (NST2: 2024-2029) na Gahunda y'Iterambere ry'Akarere ka Ngororero mu myaka 5 (DDS2: 2024-2029);
- Imikorere y'Abafatanyabikorwa igaragaza impinduka ku bagenerwabikorwa binyuze muri gahunda yo kwivana mu bukene (Graduation);
- Amahirwe ari mu mishinga ya RAB ikorera mu Karere n'uburyo yabyazwa umusaruro;
- Kungurana ibitekerezo hibandwa ku gusangira amakuru n'ubunararibonye ku bikorwa by'abafatanyabikorwa;
- Ikiganiro ku micungire y'abakozi n'imitangire ya serivisi;
- Kugaragarizwa ishusho y'uko abaturage babona imiyoborere n'imitangire ya serivisi mu Karere ka Ngororero  (Citizen Report Card);
-Ibiganiro mu matsinda.

Aha ikaze abitabiriye uyu mwiherero Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe hagize ati ni byiza ko tumenya aho tuvuye n'aho tugeze mu iterambere, tukamenya urugendo dufite imbere buri wese abigizemo uruhare. 
Yagaragaje iby'ingenzi byagezweho ku bufatanye bw'abaturage, abayobozi n'abafatanyabikorwa:
Amazi meza, iterambere ry'ubuhinzi harwanywa isuri hanakorwa amaterasi y'indinganire, ibiraro byo mu kirere,   inzu z'ababyeyi (maternity), guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi hatangwa amatunga magufi,...
Meya Nkusi yavuze ko kugirango ibi bigerweho habayeho ubumwe n'ubufatanye. Ati niyo mpamvu tugomba kwirinda icyadukoma mu nkokora  nk'ingengabitekerezo ya Jenoside kuko itajyanye n'icyerekezo twifuriza Akarere kacu, gatuwe n'umuturage ushobotse, ushoboye uharanira iterambere rirambye.


Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere Madamu Nyiramasengesho Jeannette nawe yavuze ko kugirango "tugire Ngororero twifuza" bisaba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaturuka hose.
Yongeyeho ko Inama Njyanama yiyemeje gufatana urunana n'ubuyobozi bw'Akarere, umuturage n'abafatanyabikorwa mu guteza imbere Akarere bityo umuturage agahora ku isonga.
Yasabye ko ibizava mu mwiherero byazagirira Akarere n'Igihugu akamaro.
Uyu munsi wa 2 w'umwiherero witabiriwe kandi n'abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge,  abayobozi b'amashami, uhagarariye abayobozi b'utugari n'uhagarariye abayobozi b'imidugudu.

Umunsi wa 3 w'umwiherero wabaye umwanya wo gusasa inzobe ku byavuye mu biganiro byatanzwe n'abafatanyabikorwa ku munsi wa 2 by'umwihariko  ishusho y'uko abaturage babona imiyoborere n'imitangire ya serivisi mu Karere ka Ngororero  (Citizen Report Card).


Hunguranywe ibitekerezo kandi ku mikorere n'imikoranire y'abafatanyabikorwa: hifujwe ko bakwirakwizwa mu mirenge ku buryo batagaragara mu mirenge imwe gusa kandi hari indi ibakeneye.
Ingingo yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yagarutsweho. Hunguranywe ibitekerezo kandi ku mikorere n'imikoranire y'abafatanyabikorwa: hifujwe ko ibikorwa byabo byakwirakwizwa mu mirenge yose ku buryo bitagaragara mu mirenge imwe gusa kandi hari indi ibikeneye.
Ingingo yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yagarutsweho. Perezida wa Ibuka mu Karere Bwana Ntagisanimana Jean Claude yavuze ko mu mezi 3 ashize yagaragaye mu mirenge ya Nyange, Gatumba, Ngororero na Muhororo. 
Yasabye ko hafatwa ingamba zikomeye igacika burundu. Yagaragaje ibibazo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birimo amazu ashaje, ubushomeri mu rubyiruko, imanza gacaca zitararangira,...

Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yashimiye abafatanyabikorwa uruhare biyemeje mu kuba umusemburo w'Iterambere ry'Akarere mu "kubaka Ngororero twifuza". 
Umwiherero washojwe n'Umuyobozi y'inama Njyanama y'Akarere Madamu Nyiramasengesho Jeannette nawe washimiye abafatanyabikorwa uburyo "bafite Ngororero ku mutina" agira ati ahari ubufatanye byose birashoboka.
Yagize ati "nta wundi uzaza kutwubakira Akarere uretse twe ubwacu tugomba gufata iyambere inkunga zikaza ari izo kutwunganira, ati biri mu nshingano zacu gushyira umuturage ku isonga."

UMWIHERERO WA JADF ISANGANO MU MAFOTO


Ngororero: Ubushakashatsi bwa RGB ku Ikarita y’Isuzuma ry’Imitangire ya Serivisi ku Baturage (CRC) buri gukorerwa mu mirenge.


Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: RCCDN yateje intambwe igaragara abagenerwabikorwa bayo

Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →
-->