Ngororero: "Isuku hose ihera kuri njye": umurenge wa Gatumba ku isonga

Ku Kibuga cy'Umupira cya ADEC Ruhanga mu Murenge wa Gatumba mu Kagali ka Ruhanga ku bufatanye na ORORA WIHAZE hakozwe ibikorwa by'ubukangurambaga ku nsanganyamatsiko " INDYO YUZUYE IRIMO AMAGI, IFUNGURO RY'UMURYANGO WACU."

Ibyaranze ubu bukangurambaga ni ibi bikurikira:

- Urugendo rwo kwimakaza umuco w'isuku.
- Indirimbo n'imivugo ku kamaro k'inkoko n'amagi mu kurwanya imirire mibi n'igwingira.

- Kumurikira abaturage ibihembo binyuranye byahawe umurenge kubera ko wahize iyindi mu bikorwa by'isuku n'isukura

- Kugaburira abana indyo yuzuye.

- Ikinamico zakinwe n'Abakinnyi b'Urunana zirimo ubutumwa bwo kwimakaza Umuco w'isuku n'isukura, kurwanya imirire mibi n'igwingira no kubahiriza gahunda za Leta zitandukanye.

- Gutanga Seritifika ku bafatanyabikorwa b'Umurenge mu bikorwa by'isuku n'isukura.

- Koroza imiryango 15 aho buri muryango wahawe inkoko 3 n'ibiryo byazo

- Guhemba abana bahize abandi mu mivugo y'isuku n'isukura n'akamaro k'inkoko mu miryango.

Ubutumwa bwose bwatanzwe bwibanze ku kamaro k'inkoko, gahunda y'igi rimwe ku mwana ku munsi, inkoko mu muryango, kwimakaza umuco w'isuku n'isukura, umutekano, kunoza ubworozi n'ibindi.

Muri ibi gikorwa hari abakinnyi b'URUNANA DC baje bayobowe  n'Umuyobozi wabo Bwana NTAGANDA George. ORORA WIHAZE yari ihagarariwe na Bwana KWIZERA J.Bosco.

Muri ubu bukangurambaga hari Umushyitsi waturutse mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) Madamu UWINEZA Agnes.

Ku rwego rw'Akarere hari Veterineri w'Akarere Bwana HATANGIMANA Jean Pierre, Abayobozi mu Nzego z'Umutekano  n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye bakora muri gahinda  z'ubworozi.

Abashyitsi bakiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatumba Madamu MUKAMANA Soline ari kumwe na Perezida w'Inama Njyanama y'umurenge Bwana HABIMANA Faustin.


Ngororero: Ubushakashatsi bwa RGB ku Ikarita y’Isuzuma ry’Imitangire ya Serivisi ku Baturage (CRC) buri gukorerwa mu mirenge.


Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: RCCDN yateje intambwe igaragara abagenerwabikorwa bayo

Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →
-->