Ngororero: inzego z'ubuzima zunguranye ibitekerezo ku kurandura imirire mibi no kwivana mu bukene


Kuri Guest House y'Akarere habereye inama ya Gahunda y'Akarere yo kurandura imirire mibi no kwivana mu bukene (District Plan to Eliminate Malnutrition  and Graduation from poverty.)

Iyi nama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Imibereho Myiza y'Abaturage Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine ari kumwe na Perezida wa Komisiyo y'Iterambere ry'Imibereho Myiza mu Nama Njyanama y'Akarere Bwana BUDENGERI Eulade n'Umuyobozi w'Ingabo Maj Joseph RUHOGO.

Haganiriwe ku ishusho y'imirire na gahunda yo kugabanya ubukene hafatwa imyanzuro ikurikira:

- Abayobozi b' Ibigo Nderabuzima biyemeje gukomeza gupima abana bose bari munsi y' imyaka itanu.

- Gukangurira no gufasha abaturage korora inkoko no guhinga ibihumyo,

 -Gukomeza gukoresha neza inkunga zitangwa zigenewe abatishoboye,

 -Gukangurira abaturage gutera ibiti by' imbuto ziribwa no Kugira isuku

- Gukora ubuvugizi kugirango haboneke ibikoresho byo gupima amazi,  

 -Gukomeza gukora ubuvugizi bwo gufasha imiryango yagizweho ingaruka n'ibiza n'ituye mu  manegeka.

 -Gutegura indi  nama mu kwezi kwa cyenda iziga kubintu biri technique ikazahuza komisiyo y' imibereho myiza ya JADF na Njyanama, ikazitabirwa n'abafatanyabikorwa bafasha  muri gahunda yo kurwanya ubukene .

- Mbere y'uko umufatanyabikorwa agira ubufasha atanga agomba kunyura ku nzego z'ubuyobozi kugirango arizo zimuha abagenerwabikorwa n'ibyo bakeneye.

 -Mu bufasha bwose butangwa, hagomba guherwa ku bari muri gahunda yo kwikura mu bukene.

-Gusinyisha abagenerwabikorwa amasezerano yo kwikura mu bukene.

 -Gushyira imbaraga mu guhuza ingo zigomba kwikura mu bukene n'amahirwe ahari.

Iyi nama yitabiriwe n'abahagarariye abafatanyabikorwa bafatanya n'Akarere mu kurwanya imirire mibi n'igwingira aribo:

 -Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (National  Child Development Agency)
 -Ishami ry'Umurango w'Abibumbye ryita ku buzima (World Health Organization)
 -Ishami ry'Umurango w'Abibumbye ryita ku biribwa ku isi (World Food Programme)
 - Ishami ry'Umurango w'Abibumbye ryita ku mwana (United Nations International Children's Emergency Fund)
 -WORLD VISION
 -ACOR Rwanda
- Caritas Rwanda
 - Urubyiruko rw'Abakorerabushake (Youth Volunteers)
- Inama y'Igihugu y'Urubyiruko (National Youth Council)
- Inama y'Igihugu y'Abagore (National Women Council)
 - Compassion International.

Hitabiriye kandi Abayobozi Bakuru b'Ibitaro by'Akarere bya Kabaya na Muhororo, Abayobozi b'Ibigo Nderabuzima, Abakozi bashinzwe Ubuzima Isuku n'isukura n'Abashinzwe Imibereho myiza mu Mirenge, uhagarariye Police n'umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere.


Ngororero: Ubushakashatsi bwa RGB ku Ikarita y’Isuzuma ry’Imitangire ya Serivisi ku Baturage (CRC) buri gukorerwa mu mirenge.


Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: RCCDN yateje intambwe igaragara abagenerwabikorwa bayo

Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →
-->