Ngororero: inzego zose zirasabwa guhungura Akarere icyasha cy'imirire mibi n'igwingira

Inama Njyanama y'Akarere ka Ngororero yashoje umwiherero w'iminsi 2 nyuma yo gusoza icyumweru cyahariwe Umujyanama (6-9/03/2023).
 Ku munsi wawo wa 2 witabiriwe n'Umunyamabanga Mukuru w'Ihuriro ry'uturere n'Umujyi wa Kagali (RALGA) Bwana Ngendahimana Ladislas, umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere, umuyobozi w'imirimo rusange abayobozi b'Inama  Njyanama z'imirenge n'abanyamabanga nshingwabikorwa bayo hamwe n'abayobozi b'amashami ku karere.


 Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Madame Nyiramasengesho Jeannette yashimIye ubuyobozi bw'Akarere n'imirenge  ko abaturage babonetse ari benshi  mu cyumweru cyahariwe umujyanama.  Ati byadufashije kumva impumeko yabo mu buzima bwa buri munsi,  ibi bikazudafasha gukora dufite icyerekezo tubanyemo n'abaturage bacu. Yibukije ko imyanzuro y'Inama Njyanama y'Akarere igomba kubahirizwa kugeza ku murenge, akagari n'umudugudu.
Yagarutse ku cyasha cy'imirire mibi n'igwingira akarere ka Ngororero kambaye; asaba buri wese guharanira kugihanagura.
 Yagaye imikorere ya bamwe bameze nk'imodoka ihindira hamwe ntiyinjize vitesi. Aha yasabye buri wese guhindura imikorere akava mu byimbo akajya imbere.  


Atanga ikaze umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yashimiye abagize uruhare mu migendekere myiza y'icyumweru cyahariwe umujyanama.
Yagarutse ku bibazo Akarere gahanganye nabyo birimo imirire mibi n'igwingira, ibiza biterwa no kutarwanya isuri ku buryo bwimbitse, amakimbirane mu muryango, imyumvire ya bamwe mu bagenerwabikorwa ikiri hasi n'ibindi.
Aha yasabye buri wese ubufatanye mu kwiyambura uyu mwambaro wanduye imihigo ikeswa ku bipimo bishimishije.
Yaboneyeho kwerekana aho Akarere kageze kayishyira mu bikorwa.


Umunyamabanga Mukuru wa RALGA yasobanuye imiterere y'inzego z'ubuyobozi bwegerejwe abaturage, imikorere yazo n'imikoranire n'izindi nzego kuva ku mudugudu gusubiza hejuru.
Yibukije ko izi nzego zigomba kugira imikoranire myiza, abazikoramo bakajya mu mujishi birinda guhutaza uwo bahetse ariwe muturage. Ati twirinde gutenguha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uhoza umuturage ku Isonga. Habayeho kubaza SG wa RALGA ibibazo butandukanye byose abibonera ibisubizo.
Nyuma hagaragajwe ibyavuye mu mwiherero byunguranywaho ibitekerezo, ibibazo byagaragaye byafatiwe ingamba n'igihe bigomba kuba byabonewe ibisubizo.


Ngororero: Ubushakashatsi bwa RGB ku Ikarita y’Isuzuma ry’Imitangire ya Serivisi ku Baturage (CRC) buri gukorerwa mu mirenge.


Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: RCCDN yateje intambwe igaragara abagenerwabikorwa bayo

Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →
-->