Ngororero: Intumwa za rubanda bakomeje kwegera ababatumye

Uyu munsi itsinda ry'Abadepite riyobowe na Hon Depite Ndangiza Madina bakomereje uruzinduko rw'Akazi mu murenge wa Bwira.
Bagejejweho icyegeranyo cy'ubuzima bw'umurenge wa Bwira muri rusange,  n'ishusho y'imiturire,  imikoreshereze y'ubutaka n'ibikorwa remezo (amazi, amashanyarazi, imihanda,...) by'umwihariko.
Mu murenge wa Bwira ingo 79% zifite amazi meza. Ibi byagabanije cyane indwara ziterwa n'umwanda, n'igihe abagore n'abana bakoreshaga bajya kuvoma kure.
Ingo 69% zifite ingufu z'amashanyarazi; ibi byatumye kwihangira imirimo bifata intera ishimishije. 
Hari gukorwa umuhanda uhuza uyu murenge n'iya Gatumba, Ndaro na Nyange ukazavana mu bwigunge abaturage kuko uzanoza imihahiranire n'imigenderanire.
Uyu muhanda kandi uzatuma ikigo nderabuzima cya Gashubi cyohereza ku buryo bubangutse abarwayi mu bitaro by'Akarere bya Muhororo. Ikindi urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu bijya mu isko rinini rya  Gashubi ruziyongera.
Hasuwe kandi Umudugudu uri kubakirwa abasenyewe n'ibiza.
Nyuma  habayeho gutangiza ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku nsanganyamatsiko igira iti: "Twubake umuryango uzira ihohoterwa ." Umuyobozi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB yatanze ikiganiro kirambuye avuga ku moko y'ihohoterwa, uburyo bwo kuryirinda no kuriwanya n'ibihano ku barikora.

Umuhuzabikorwa wa MAJ yasobanuye itegeko rigenga umuryango,  gucunga umutungo w'abashakanye, ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye, izungura, ubuhuza bukemura amakimbirane mu bwumvikane,...
Umushyitsi Mukuru Hon. Ndangiza Madina yatanze ubutumwa bujyanye n'insanganyamatsiko y'uyu munsi buhamagarira abaturage gusigasira umuryango ushoboye kandi utekanye wuje indangagaciro nyarwanda kandi uzira amakimbirane ayo ari yo yose.
Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo,  ibyifuzo n'ibibazo byose byahawe umurongo. 
Muri uru ruzinduko abadepite bari baherekejwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe,  bamwe mu bajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere,  abayobozi b'Inzego z'Umutekano, umuhuzabikorwa wa MAJ n'umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko. Bakiriwe n'Umuyobozi n'abakozi b'uyu murenge.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->