Ngororero: Inkomezabigwi bakomeje urugamba rwo guharanira imibereho myiza y'abaturage

Uyu munsi ntore z'inkomezabigwi icyiciro cya 10 zashoje urugerero bamazeho amezi 3. Ku rwego rw'Akarere ibirori byabereye  mu murenge wa Hindiro wahize iyindi mu bikorwa by'Intore ku rugerero.


Bavuga amacumu bagaragaje ibyo bagezeho:
Barwanije isuri bacukura imiringoti, bateye ibiti ahakunze kwibasirwa n'amasuri, bubatse imirima y'ibikoni, bigishije abaturage ikoranabuhanga hakoreshejwe telefoni, bubakiye abatishoboye amazu n'ubwiherero.
 Batojwe byinshi birimo gukunda Igihugu no kugikorera,  gukomera ku bumwe bw'abanyarwanda, gukunda no kwihangira imirimo, hifashishijwe ikoranabuhanga  kurwanya ababiba amacakubiri n'abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, guhanga udushya n'intambwe idasobanya.


Mu mpanuro bahawe n'umuyobozi w'Ingabo mu turere twa Ngororero na Rutsiro basabwe kurangwa n'ubutwari mubyo bakora byose ndetse bakanitabira kwinjira mu ngabo z'Igihugu.
Umuyobozi w'Akarere bwana Nkusi Christophe yavuze ku mateka yaranze ubutore mu Rwanda n'indangagaciro na kirazira zajyanaga nabwo. Yashimiye urubyiruko ko rukataje muri uyu mujyo yongera kubasaba gukunda no kwitabira umirimo no kwirinda ingeso mibi zirimo ubusambanyi no gufata ibiyobyabwenge. Yashimiye n'ababyeyi bashishikarije abana babo umuco wo kwiyubakira Igihugu.
Mayor Nkusi yanashimiye ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu buha agaciro urubyiruko rwo mbaraga z'Igihugu zubaka kandi vuba.
Urubyiruko rwavuze ku mbogamizi rugifite nko kubura ibibuga bihagije by'imyidagaduro n'ibikoresho bya siporo. Umuyobozi w'Akarere yabijeje ko bizakemuka vuba.


Ngororero: Ubushakashatsi bwa RGB ku Ikarita y’Isuzuma ry’Imitangire ya Serivisi ku Baturage (CRC) buri gukorerwa mu mirenge.


Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: RCCDN yateje intambwe igaragara abagenerwabikorwa bayo

Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →
-->