Ngororero: Imiryango ibihumbi 20 yatangiye guhabwa ’filtres’ zo kuyungurura amazi yo kunywa
Ikigo gikora ibikoresho byo kuyungurura amazi mu Rwanda, Spouts of Water cyatangiye gutanga ibikoresho byifashishwa mu kuyungurura amazi yo kunywa ku baturage bo mu Karere ka Ngororero.
Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Hindiro ho mu Kagari ka Gatega mu Mudugudu wa Gasovu.
Ibi bikoresho bizwi nka ‘ceramic water filters’ bikoze mu ishusho ijya gusa n’iy’indobo, bikagira ‘robinet’ ahagana hasi ari nayo ikoreshwa mu kuvoma amazi.
Ibi bikoresho bikoranye ikoranabuhanga rituma bibasha kuyungurura amazi yabishyizwemo afite umwanda. Kandi bigakorwa bidasabye umuriro w’amashanyarazi.
Umuyobozi ushizwe ibikorwa bya Spouts of Water mu Rwanda, Yadufashije Marie Ange yavuze ko iki gikorwa kigamije gufasha abaturage kubona amazi meza yo kunywa kuko bamwe muri bo bakoreshaga amazi yanduye.
Ati “Iki gikorwa twagitangirije hano ariko mu karere kose tuzatanga ibikoresho ibihumbi 20 bivuze ko ari imiryango ibihumbi 20 izahabwa, ariko bizafasha abaturage kubona amazi meza kuko nicyo kibazo twashakaga gukemura ariko bizanafasha kugabanya ibicanwa byakoreshwaga hatunganywa amazi yo kunywa ndetse hazanaboneka umwanya wo gusubirishamo amasomo abana kuko bajyaga bajya kuyavoma iyo hasi mu gishanga.”


Ntibansekeye Denyse wahawe iki gikoresho, avuga ko bajyaga banywa amazi mabi yuzuyemo imyanda yakwangiza ubuzima.
Ati “Twajyaga tunywa amazi mabi, twajyaga gushaka mu migezi itandukanye bityo rero ibi bikoresho baduhaye bizadufasha kugabanya ingendo twakoraga ariko kandi bizadufasha kwirinda indwara zikomoka ku mwanda kuko iyo udafite amazi meza izi ndwara zikumerera nabi kuko wakoresheje amazi mabi.”
Nyiransengeyimana Germaine nawe uri mu bagenerwabikorwa yavuze ko bashimira iki kigo cyabatekerejeho kikabaha ibi bikoresho bigiye kubafasha kubona amazi meza.
Yakomeje avuga ko amazi yo kunywa batekaga yazaga yanduye n’ubundi.
Ati "Turashimira aba baterankunga baje kuduha ibi bikoresho byo kudufasha kuyungurura amazi mabi hano twajyaga tunywa kuko nta mazi meza tugira ayo tunywa turayagendera rimwe na rimwe tukajya kuyadaha mu migezi ariko baradufashije cyane pe."
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwihoreye Patrick yavuze ko ibi bikoresho bigiye gufasha abaturage ibihumbi 20 banywaga amazi atari meza rimwe na rimwe badafite n’inkwi zo kuyateka.
Yakomeje avuga ko ibi bikoresho bizafasha abaturage kurandura indwara zikomoka ku mirire mibi.
Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge mu Rwanda (RSB), Vivens Uwitonze yavuze ko bakoze ubugenzuzi ku bikoresho bikoze iki gikoresho cyakozwe n’iki kigo kugira ngo gisukure amazi kiyagire.
Yakomeje avuga ko mu gihe ibi ibikoresho byakoreshwa neza byafasha abaturage kunywa amazi meza.
Kugeza ubu ibi bikoresho bisukura amazi bimaze gutangwa muri Ngororero bibarirwa mu bihumbi 10. Byatanzwe mu Mirenge ya Hindiro na Nyanga. Itahiwe ni iya Bwira na Muhanda.
Biteganyijwe ko bizagera mu Ukuboza mu 2023, Spouts of Water imaze gutanga ibikoresho ibihumbi 55 mu turere twa Ngororero na Rusizi.
Izi filtres zifite ubushobozi bwo kuyungurura amazi akaza ari meza. Abaturage babanje kwigishwa ibyiza byo kunywa amazi meza
Buri muryango wahawe iki gikoresho wasabwe guca ukubiri n'ingeso yo kunywa amazi atari meza
Muri Ngorororero imiryango ibihumbi 20 izahabwa ibi bikoresho

Iyi nkuru tuyikesha IGIHE.COM yanditswe na Akimana Jean de Dieu
Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…