Ngororero: Imbuto Foundation yashimye imikoranire n'Akarere ka Ngororero
Umuyobozi wAkarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame Mukunduhirwe Benjamine ayoboye inama mpuzabikorwa kuri gahunda mbonezamikurire y'abana bato hibandwa ku Ngo mbonezamikurire zishamikiye kuri VUP (Expended Public Works).
Atangiza inama VM Mukunduhirwe yagarutse ku kamaro gakomeye amarerero afitiye imiryango n'igihugu muri rusange asaba ko mu Karere ka Ngororero
abana bakomeza gukura haba mu gihagararo haba mu mbamutima.
Yasabye abashinzwe amarerero kwita ku bana bifashisha imfashanyigisho ziboneka hafi batagombye kurarikira iziva mu nganda bityo abana bagahora baguka mu bwonko nta mbogamizi.
Yashimiye abafatanyabikorwa barimo Imbuto Foundation batuma umwana akura azura imirire mibi n'igwingira ari nako agenda yunguka ubumenyi.




Muri Iyi nama intumwa y'mufatanyabikorwa Imbuto Foundation yavuze ko Imbuto Foundation yishimiye uburyo amarerero ashamikiye kuri VUP akora neza, abakozi bagahemberwa igihe.
Yatangaje ko hari amasezerano mashya n'Akarere yo gukomeza ibikorwa mu gihe cy'imyaka 3 mu mirenge yose uko ari 13.
Mu Karere ka Ngororero
harabarurwa amarerero 17 muri buri murenge yose hamwe akaba 221. Akorerwamo n'abita ku bana ( Care Givers)
1547; yigamo abana 4025.
Mu byifuzo byatanzwe harimo ko abana bafite ubumuga bakwitabwaho by'umwihariko abarezi babo nabo bagahabwa ubumenyi bubafasha kwita kuri aba bana.
Inama yitabiriwe n'abakozi bo mu mashami y'Imibereho myiza, uburezi n'ubuzima; abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, abagenzuzi b'uburezi mu mirenge, abakurikirana imikorere y'amarerero n'abayakoramo mu mirenge, abashinzwe ubuzima n'imibereho myiza mu mirenge
Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…