Ngororero: Imbogamizi ziri mu buhinzi zasuzumwe na komissiyo idasanzwe y'Inama Njyanama y'karere

Kuwa 22/06/2023 ku biro by'Akarere ka Ngororero hakozwe Inama ya  Komisiyo idasanzwe y'Inama Njyanama y'Akarere igamije gucukumbura ibibazo bigaragara mu buhinzi.
Iyi nama yayobowe na Perezida w'iyi Komisiyo isadanzwe umujyanama SEBAZUNGU Modeste yitabirwa n'Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe nk'umwe mu bagize iyi Komisiyo n'abandi bajyanama bashyizwe muri iyi Komisiyo. Yanitabiriwe kandi n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, abakozi bashinzwe ubuhinzi mu mirenge, abafatanyabikorwa batandukanye mu buhinzi na bamwe mu bakozi b'Akarere bafite aho bahuriye n'ibyaganiriwe mu nama.


Ibyaganiriweho:
-Ishusho rusange y'ubuhinzi mu Karere ka Ngororero
-Kongerera agaciro umusaruro w'ubuhinzi n'irindi shoramari ryafasha mu buhinzi.
-Ibyuho biri mu bikorwa by'ubuhinzi n'impamvu zibitera
-Ingamba zo gukemura mu buryo burambye ibibazo bigaragara mu buhinzi.

Iyi komisiyo ije ikurikira indi nkayo yateranye kuwa 05/06/2023 yari igamije gucukumbura ibibazo bigaragara mu buhinzi ikaza gusura abahinzi  ikanaganira n'abayobozi mu mirenge ya Ngororero na Sovu.

Iki gikorwa cyayobowe na Perezida w'iyi Komisiyo idasanzwe umujyanama SEBAZUNGU Modeste  n'abandi bajyanama bashyizwe muri iyi Komisiyo kinitabirwa na bamwe mu bakozi b'Akarere.

Mu biganiro bagiranye, nyuma yo gusezengura imbogamizi zaagaragajwe, hafashwe ingamba zikurikira:

-Gushaka uburyo bajya batubura imbuto
- Gushaka uburyo bajya bikora ifumbire y'imborera
-Gusimburanya ibihingwa mu mirima
- Kwirinda ibyatuma haza uburwayi mu bihingwa kandi bwaza bukarwanywa hakiri kare
-Gushaka isoko ryagutse ry'ibyo bahinga
-Gushaka ubwishingizi bw'ibihingwa bashingiye ku ngano y'ibyo basanzwe beza kuri hegitari
-Gusubizaho uburyo bwo guhuza ubutaka hakoreshejwe za sites
-Gushaka uburyo bongera ibihingwa bishobora kwera mu murenge (imbuto ijyanye n'ubutaka) kandi bifite isoko ryagutse.

Abayobozi basabwe kujya bategura abaturage hakiri kare mbere y'uko igihembwe cy'ihinga gitangira.


Ngororero: Ubushakashatsi bwa RGB ku Ikarita y’Isuzuma ry’Imitangire ya Serivisi ku Baturage (CRC) buri gukorerwa mu mirenge.


Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: RCCDN yateje intambwe igaragara abagenerwabikorwa bayo

Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →
-->