Ngororero: Ikorwa ry’umuhanda uhuza Gatumba- Bwira- Nyange uzazahura ubuhahirane
Umuhunda uhuza Imirenge ya Gatumba, Bwira na Nyange mu Karere ka Ngororero wari warangiritse, watangiye gukorwa kuri uyu wa Kane taliki ya 13 Nyakanga 2023, bikaba bizatuma imigenderanire n’imihahirane yongera gusubira mu buryo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Bwana Nkusi Christophe yayoboye umuhango wo gutangiza ikorwa ry’uwo muhanda uhuza Imirenge ya Gatumba, Bwira na Nyange ufite uburebure bwa kilometero 45, uzakorwa mu byiciro 3 ku bufatanye bw’Akarere n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutera inkunga inzego z’ibanze LODA.


Ni umuhanda wangiritse ku buryo hari ibice byawo byari bitoroshye kugendwamo by’umwihariko mu gihe cy’imvura, ukaba warangijwe n’imvura n’inkangu kuko unyura mu misozi miremire.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi yavuze ko umuhanda uzubakwa mu byiciro bitatu, abasaba kuwufata neza kuko uzoroshya imigenderanire n’ubuhahirane.
Ati: “Uyu muhanda uzubakwa mu byiciro 3 ariko ubu hatangiye icyiciro cya mbere, ahagiye kubakwa umuhanda ungana na kilometero 16.6, ni ukuva Rusumo mu byapa-Gitega-Gashyushya. Uyu muhanda uzabafasha kugenderanira no guhahirana, kugera ku bigo nderabuzima mutavunitse, muzawubonamo n'akazi; murasabwa kuzawubungabunga bityo mukazawurinda kwangirika “.
Meya yanagarutse ku bikorwa by’imihigo yizeza abaturage ko amashanyarazi ndetse n’ibitaro bya Muhororo bigiye kubakwa, by’umwirihariko ibitaro bizakomeza kubakwa aho byahoze.
Yijeje abaturage ko ibizangirika byose kubera ibikorwa ry’umuhanda bizishyurwa, anasaba abaturage bazahabwa ingurane ko amafaranga bazabonamo batazayapfusha ubusa ahubwo yabagirira akamaro.
Abaturage by’umwihariko abacuruzi bishimiye ko uwo muhanda ugiye gutunganywa kuko ubuhahirane no kugenderana bizafata indi ntera.
Abarimo Giraso Alphonse, Mukamfura Christine, Kwigangana Laurent n’abandi bashimye ko ibyo Perezida Paul Kagame yabasezeranyije bigerwaho, ko imvugo ye ari yo ngiro. Bishimiye kandi ko bagiye kubonamo akazi kazabafasha kwiteza imbere.


Igice cya 1 gifite uburebure bwa kilometero 16,6 kizatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri 1,838,315,493, kizakorwa na company Delta Two Construction Ltd.
Igice cya 2 gifite kilometero 14,3 kizatwara amafaranga y’u Rwanda miliyari 1,4, naho igice cya 3 gifite kilometero 14,6 izatwara amafaranga y’u Rwanda miliyari 1,7.
Ikorwa ry’uwo muhanda ni igikorwa cyitabiriwe n’inzego z’ubuybozi zitandukanye zirimo Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe, ukuriye ingabo mu Karere Lt.Col Donath Bikaba,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Mukamana Soline ari kumwe n’umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’Umurenge wa Gatumba Nzayisenga Jean Damascene, abakozi b’uwo Murenge n’abaturage.


Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…