Ngororero: Hatangijwe gahunda yiswe "EGERA UMUTURAGE UMUTEGE AMATWI UMUKEMURIRE IKIBAZO

Kuwa 01/08/2023 umuyobozi w'Akarere ka Ngororero Bwana NKUSI Christophe yagiriye uruzinduko rw'akazi mu murenge wa Kavumu aho yakomereje ubukanguraambaga bwa gahunda yiswe "Egera umuturage umutege amatwi umukemurire ikibazo"
Umuyobozi w'Akarere yasobanuriye abaturage iyi  gahunda igamije ineza y'umuturage ndetse no kumushyira ku isonga ubuyobozi bumwegera bukamukemurira ibibazo.

Umuyobozi w'Akarere yanaganirije abaturage ku mutekano abasobanurira ibishobora guteza umutekano muke harimo:
-Amakumbirane mu miryango
-Gukoresha ibiyobyabwenge
-Gukoresha nabi umutungo w'urugo


Nyuma yo gusobarirwa ibihano bigendanye na buri cyaha  bagiriwe inama yo kujya biyambaza abanyamategeko kugira ngo bahabwe ubutabera kandi banagiriwe inama yo kwirinda kwishora mu manza zitari ngombwa kuko zitera ubukene

Mayor Nkusi yanavuze kuri gahunda ya GIRA WIGIRE yo gufasha abaturage kwivana mu bukene. Kuri iyi ngingo abaturage basobanuriwe gahunda ya Leta ihari yo kubahuza n'amahirwe ahari bigamije iterambere rirambye no kwivana mubukene babigizemo uruhare Aha bakanguriwe gukora cyane, gukunda umurimo no kuwunoza, kwizigamira no gukorera mu bimina no kugira umuco wo gukorera ku ntego.
Abaturage banasobanuriwe ibiranga umuryango uhamye kandi utekanye:
-kwihaza mu biribwa
-kuzira amakimbirane
-kugira ijambo mu bandi
-kuzira igwingira
-kugira ubwisungane mu kwivuz no guharanira gutura heza.

Hakiriwe ibibazo 15, bimwe bikemurirwa aho ibindi bihabwa umurongo bigomba gukemurwamo.

Muri uru ruzinduko umuyobozi w'Arere yaje aherekejwe n'itsinda rigari rigizwe na
-Umuyobozi wa MAJ mu karere Mme ABANDIBANA Theresie
-Uhagarariye ingabo Sergeant SINDIKUBWABO Evariste
-Umuyobozi wa DASSO wungirije mu Karere ushinzwe amakuru DO MUNYANEZA Thelesphore
-Umukozi w'Isahami ry`imicungire y'ubutaka n'ibikorwa remezo Bwana KABAGEMA Roger
- Umukozi mu Biro by'Inama Njyanama y'Akarere Bwana MUSABYIMANA Samuel
-Umuyobozi w'ishami ry'imiyoborere myiza.
Madame Charlotte Musabeyezu


Ngororero: Ubushakashatsi bwa RGB ku Ikarita y’Isuzuma ry’Imitangire ya Serivisi ku Baturage (CRC) buri gukorerwa mu mirenge.


Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: RCCDN yateje intambwe igaragara abagenerwabikorwa bayo

Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →
-->