Ngororero Hanzuwe ko Inka zitanga umukamo zigomba kugira ubwihingizi
Ku bufatanye n'Umushinga wa RDDP, Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngororero, RAB na Inyange Industries hakozwe inama nyunguranabitekerezo ku bworozi bw'Inka zitanga umukamo.
Iyi nama yitabiriwe n'Abafashanyumvire mu bworozi, abajyanama b'Ubworozi ndetse n'Abakozi bashinzwe Ubworozi mu Mirenge no ku Karere.
Imyanzuro yafashwe:
✓Abajyanama ndetse n'Abafashanyumvire mu bworozi biyemeje gufasha mu bukangurambaga bwo gushyira Inka mu bwishingizi,
✓ Abari mu nama biyemeje gukomeza gushishikariza aborozi korora kinyamwuga baganisha ku kubona umusaruro w'amata mwinshi kandi mwiza,
✓ Hatowe Komite y'Abajyanama b'Ubworozi aho hatowe umwe kuri buri Murenge ndetse bakitoramo batandatu bahagarariye abandi ku rwego rw'Akarere.
✓ Abafashamyumvire ndetse n'abajyanama b'Ubworozi biyemeje gukusanya amakuru y'Inka zihari zikamwa ku buryo bazatangira gukorana n'Inyange Industries mu gukusanya amata azajya aboneka.
Inama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick.




Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…