Ngororero: Guverineri Ntibitura yaganirije abayobozi b'inzego z'ibanze
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Hon Ntibitura Jean Bosco ari kumwe n'umuyobozi w'Ingabo ku rwego rw'Intara n'itsinda ayoboye bagiriye uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Ngororero aho baje
kuganira na Komite Nyobozi y'Akarere, Biro y'Inama Njyanama y'Akarere, inama y'umutekano itaguye, ku mikorere n'imikoranire, kuzuzanya mu kazi ka buri munsi no ku iterambere ry'Akarere kugirango wa muturage "twese dushyashyanira" agere ku iterambere koko.
Umuyobozi w'Akarere yagaragaje icyegeranyo cy'ubuzima bw'Akarere mu nkingi zose (ubukungu, imibereho myiza n'imiyoborere myiza);
Guverineri Ntibitura nawe yashyize ahagaragara icyegeranyo cy'inshingano, imikorere n'imikoranire y'inzego zatumiwe muri iyi nama hagamijwe guha umuturage serivisi nziza kandi zihuse mu rwego rwo kumuhoza ku isonga. Nyuma habayeho umwanya wo kungurana ibitekerezo.
Abitabiriye inama biyemeje ko bagiye kurushaho kunoza inshingano kugirango Ingingo zaganiriweho zishyirwe mu bikorwa.
Inama yitabiriwe n'abayobozi b'Inzego z'Umutekano zikorera mu Karere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, Umuyobozi w'imirimo rusange mu Karere, abayobozi b'amashami, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'umukozi wa JADF ISANGANO.
Mu Karere ka Ngororero hizihijwe umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire (ECD DAY) no kurwanya igwingira. Igikorwa cyabereye mu murenge wa Kabaya.…
Uyu munsi mu murenge wa Kavumu habaye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umushinga wa CACCE ugamije gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire…
Abakozi b'Akarere ka Ngororero bari kumwe na Komite Nyobozi y'Akarere n'abayobozi b'inzego z'umutekano bizihije ibirori by'Umunsi Mpuzamahanga…
Mu ma Paroisse Gatolika yo mu Karere ka Ngororero habereye ibirori byo gusoza icyumweru cyahariwe uburezi Gatolika ku nsanganyamatsiko igira iti:…
Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/05/2026 mu Karere ka Ngororero habereye inama igamije gushimangira ikurikiranwa n’ingamba zo kurwanya indwara ya…
Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda
(CLADHO: Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme au…
Itsinda ryaturutse muri Tony Blair Institute ryaje mu Karere ka Ngororero aho ryaje gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'imikorere y'inzego .z'ibanze…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…