Ngororero: Guverineri Habitegeko yasabye ko akajagari mu bucukuzi kacika burundu

Amazi mu migezi asa nabi, ibirombe byashyira ubuzima bw'abacukura mu kaga bigaragaza ko hakiriho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranje n'amategeko. Ibi byagaragaye no mu ruzinduko Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Bwana Habitegeko Francois yagiriye mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa 24/08/2021 by’umwihariko mu mirenge ya Muhororo na Gatumba. Muri iyi mirenge yiboneye uburyo abacukura mu kajagari bashyira ubuzima bwabo mu kaga bikaba byabaviramo no gupfa ubundi bakangiza ibidukikije. Ubucukuzi nk’ubu butuma ku misozi hahora amasuri atwara ubutaka,  imigezi ikangirika.

Amaze kwibonera uburyo ikibazo giteye guverineri Habitegeko yasabye ko habaho ubufatanye bw’inzego zose kuva kw’isibo kugeza ku Karere ubucukuzi nk’ubu bugacika burundu. Yavuzeko inzego z’ubuyobozi, iz’umutekano, abaturage, companies zikora ubucukuzi n’abandi bafatanyabikorwa bataharirza umugozi umwe iki kibazo cy’akajagari mu bucukuzi kikavugutirwa umuti wa burundu.

Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’iburengerazuba yongeyeho ko kuba ubutaka bugenda buri mwaka, imisozi igasigara ari ibirabuge bitagitanga uusauro bitewe n’ubu bucukuzi, kutabungabunga imisozi ikikije imigezi biri mu bihungabanya imibereho myiza y'abaturage.

Governor habitegeko ati: “aho bigeze ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bukorwa binyuranije n’amategeko ni ikibazo gihungabanya umutekano w'abaturage: bitugiraho ingaruka, bikazazigira no ku bazaza badukurikiye. Hari abavutswa ubuzima kubera bwo, bwangiriza ibidukikije. Ntawe ufite inyungu muri aka kajagari, abayobozi batabirwanya baba babifitemo uruhare.”

Yasabye bifuza gucukura ko bakwibumbira mu mashyirahamwe bagakorana na companies zemerewe  gucukura bityo akajagari mu bucukuzi  kagacika burundu. Yaboneyeho kwibutsa ko ahangijwe n’ubucukuzihabungwabungwa haterwa ibiti bidatinze.

Ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage Guverineri Habitegeko yavuze ko imyumvire y'abayobozi bamwe ibifitemo uruhare. Yibajije ukuntu abaturage batagira aho baba imyaka ikarangira abayobozi barebera kandi ubushobozi butabuze. Ati bene abo bayobozi ni abacancuro. Yasabye ko abahinzi bajya bahabwa amakuru ku gihe nko kuba muri iki gihe baragenewe ishwagara mu rwego rwa nkunganire.

Abaturage bahawe umwanya wo kubaza no gutanga ibitekerezo:  bavuze ku ntambi zikoreshwa mu bucukuzi zangiza inyubako zabo no ku migezi ibabuza guhahirana igihe cy'imvura nyinshi basaba ibiraro biyambukiranya. Banarahiye gutanga umuganda mu kurwanya abaforoderi batuma ubucukuzi bukorwa mu kajagari.

Ubuyobozi bw'Akarere bufatanije na companies z'ubucukuzi bwavuze ko abangirijwe n’intambi bahawe ingurane z’ibyangiritse kandi ko kubaka ibiraro byambukiranya imigezi binyuze mu kirere bigikomeje. Aba bakivuga ko intambi zangirije amazu yabo ubuyobozi bw’Akarere bwagaragaje raporo y’ubugenzuzi bwakozwe n’inzobere yerekana ko aho batuye hatagerwa n’ingaruka z’izi ntambi.

Mu ruzinduko rwe Guverineri Habitegeko yari aherekejwe n'abagize inama y'umutekano itaguye y'intara.  Yakiriwe na Mayor Ndayambaje Godefroid ari kumwe n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere ka Ngororero.


Ngororero: Ubushakashatsi bwa RGB ku Ikarita y’Isuzuma ry’Imitangire ya Serivisi ku Baturage (CRC) buri gukorerwa mu mirenge.


Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: RCCDN yateje intambwe igaragara abagenerwabikorwa bayo

Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →
-->