Ngororero: Guverineri Dushimimana yunguranye ibitekerezo n'ubuyobozi bw'Akarere kw'iterambere ry'abagatuye
Guverineri w'Intara y'Uburengarazuba Bwana Dushimimana Lambert yagiriye uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Ngororero.
We n'itsinda yari ayoboye bunguranye ibitekerezo n'ubuyobozi bw'Akarere ku iterambere ry'abagatuye.



Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yerekanye icyegeranyo cy'ishusho rusange n'ubuzima by'Akarere mu nkingi zose: ubukungu, imibereho myiza y'abaturage n'imiyoborere myiza.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage Madame Mukunduhirwe Benjamine yerekanye icyegeranyo ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage n'udushya tuboneka mu mirenge mu guhangana nabyo.
Nyuma habayeho kungurana ibitekerezo ku bikubiye muri ibi byegeranyo byombi.
Nyuma y'isesengura Guverineri Dushimimana n'abo bari kumwe bagiye inama y'ibyakorwa kugirango intego za NST 1 (iri hafi gusoza) zizagerweho. Yagarutse ku bufatanye no kwigiranaho bigomba guhora buranga inzego kugirango za ntego zigerweho nta nkomyi.
Guverineri yanavuze ku mitangire ya serivisi yibutsa ko umuturage agomba kuba ku isonga koko.
Nyuma bamwe mu bagize Task force yo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage yo ku rwego rw'Intara basuye umurenge wa Kabaya. Itsinda ryari riyobowe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara Madamu Uwambajemariya Florence riherekejwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe Benjamine ari kumwe na Maniraguha Peter ushinzwe isuku n'isukura mu karere. Bakiriwe n'Umunymabanga nshingwabikorwa w'umurenge Bwana Simon Ndayisenga ari kumwe na Task force ya HSI ku murenge.
Barebye raporo mu nyandiko nyuma yaho basura ikigo cy'ishuri cya GS Ibuka Kabaya giherereye mu kagari ka kabaya.
Batanze ubujyanama butandukanye mu rwego rwo kurushaho kunoza ibitanoze.


Muri uru ruzinduko Guverineri Dushimimana yari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Uburengerazuba Madamu UWAMBAJEMARIYA Florence, Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Ntara y'Uburengerazuba Brig General Johnson HODARI, Umuyobozi wa Police mu Ntara y'Uburengerazuba CP Emmanuel HATARI, Umushinjacyaha Mukuru w'Urwego rw'Ubushinjacyaha bukuru rwa Rubavu Bwana MUNYANEZA Janvier, Umuhuzabikorwa wa CNF ku rwego rw'Intara y'Uburengerazuba Madamu KAYITESI Dative, Uhagarariye Ibitaro na bamwe mu bakozi ku rwego rw'Intara.
Bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Imibereho Myiza y'Abaturage Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana BAHIZI Emmanuel, Umuyobozi w'Imirimo Rusange mu Karere Bwana NDAYIKENGURUKIYE Jean Luc, Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere Lt Col Edouard NKURANYABAHIZI, Umuyobozi w'Ingabo Maj Joseph RUHOGO, Umuyobozi wa Police mu Karere SP Julien NKURIKIYINKA, DCI RIB UWAMAHORO Joselyne, NISS DISO NSENGIMANA Jean Claude, NISS DIO NTABANA Cyrille Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere n'Abandi bagize HSI Taskforce ku rwego rw'Akarere.
Muri iyi nama hitabiriye kandi Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, Abakozi b'Akarere na bamwe mu bafatanyabikorwa b'Akarere.


Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…