Ngororero: Guverineri Dushimimana yashimiye abayobozi b'imidugudu ubwitange bagaragaza mu kazi kabo

Habaye inama mpuzabikorwa ngarukamwaka yateraniye kuri sitade y'Akarere ka Ngororero.
Ni inama ihuza inzego z'ubuyobozi kuva ku mudugudu kugeza ku Karere ikaganirirwamo ubuzima bw'Akarere mu nkingi zose  (umutekano, ubukungu, imibereho n'imiyoborere myiza)
Iy'uyu munsi yitabiriwe na Guverineri w'intara y'Iburengerazuba Hon. Dushimimana Lambert, Umuyobozi w'inama Njyanama y'Akarere Madamu Nyiramasengesho Jeannette, Komite Nyobozi y'Akarere, abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'abayobozi b'amashami.



Iyi nama yateranye mu gihe kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi byegereje. Abaturage basabwe kwitegura neza kwinjira mu bihe byo kwibuka baganizwa ku bumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda, gahunda ya Ndi Umunyarwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n'ipfobya ryayo, kwegera no kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi..
Turimo kwitegura kandi amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite. Abayobozi basabwe gutegura neza abaturage bakazitabira icyo gikorwa cy'ingirakamaro giteganijwe muri Nyakanga/2024.
Muri iyi nama habayeho kungurana ibitekerezo ku mihigo by'umwihariko ishyirwa mu bikorwa n'abaturage bidasabye ingengo y'imari, gahunda za Leta, umutekano, kurwanya ubukene, imirire mibi n'igwingira.
Habayeho guhemba inzego zageze ku bipimo bishimishije muri Ejo Heza, kwishyura ubwisungane mu kwivuza, isuku n'isukura, ubwishingizi bw'amatungo, kubakira abatishoboye amacumbi, guhanga imirimo, guhanga udushya,....
Umuyobozi w'Intara y'Iburengerazuba Dr Dushimimana Lambert yashimiye inzego z'ibanze by'umwihariko abayobozi b'imidugudu uruhare rwabo mu kwegera abaturage babunganira mu gukemura ibibazo bafite.
Yabasabye kubaba hafi by'akarusho muri iki gihe "twitegura kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi". Yabashishikarije gukomeza kurangwa no gukunda igihugu bikazagaragarira mu kwitabira amatora ateganijwe muri Nyakanga 2024.


Ngororero: Ubushakashatsi bwa RGB ku Ikarita y’Isuzuma ry’Imitangire ya Serivisi ku Baturage (CRC) buri gukorerwa mu mirenge.


Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: RCCDN yateje intambwe igaragara abagenerwabikorwa bayo

Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →
-->