Ngororero: Madamu Jeannette Kagame yahumurije abaturage bagizweho ingaruka n'ibiza
Akarere ka Ngororero ni kamwe mu tugize Intara y'Uburengerazuba twagizweho ingaruka zikomeye z'ibiza kakanatakaza abantu 23 mw'ijoro ryo kuwa 2 rishyira uwa 3 Gicurasi 2023. Nyakubahwa Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame ari kumwe na ba Minisitiri uw'Ubutegetsi bw'Igihugu Hon. Musabyimana Jean Claude, uw'Imicungire y'ibiza Hon. Kayisire Marie Solange na Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba Bwana Habitegeko Francis yasuye imiryango yagizweho ingaruka z'ibiza mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kubahumuriza.


Mu kubihanganisha yagize ati: "Iteka kubura uwawe nk'uko byagenze, bishengura umutima. Ababuze ababo mukomere, mwihangane kandi turabizeza ko turi kumwe namwe. Twifatanije kandi n'utundi turere twose twashegeshwe n'ibiza, turabashimira ko mukomeje kwihangana mu bihe bigoye... Ibyago ntibiteguza, iyo biba biteguza tuba twaririnze tukarinda n'abacu. Imana ikomeze ibakire."
Madame Jeannette Kagame yagarutse ku muco mwiza w'abanyarwanda wo gutabara mu bihe bikomeye, ashimira abayobozi n'abafatanyabikorwa batandukanye batazauyaje mu gutabara abaturage bari mu kaga. Ati natwe nk'ababyeyi uyu munsi twabazaniye ubutumwa bwo kubakomeza; mukomere kandi mukomeze kwihangana...Twishimiye ko ubuzima butangiye kugaruka, ababuze ababo mukomeze kwihangana kandi turabizeza ko turi kumwe namwe. First Lady yashimiye abaturage ukwihangana bagize mu bihe bigoye n'uburyo bagaragaje mu kwishakamo ibisubizo.


Yashimiye ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu n'abafatanyabikorwa ko bakoze ibishoboka byose ubutabazi bukagera kuri buri wese kandi mu gihe gikwiriye. Yashimiye ama paroisse n'insengero bahaye baturage aho gukinga umusaya... Yakomoje ku bihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo ati nk'uko twatsinze urugamba rwa Covid-19 uru narwo tuzarutsinda kuko dufite ubuyobozi bwiza bwita ku baturage.
Madamu Jeannette Kagame yakomoje ku ngaruka mbi ziterwa no gufata nabi bidukikije agira ati "ibidukikije ni umuturanyi mwiza udufatiye runini tugomba kumufata neza."
Yasabye imiryango kwita ku bayigize by'umwihariko abana bato n'abandi banya ntege nke. Aha yagarutse ku igwingira rirangwa mu Karere ka Ngororero asaba ko hafatwa ingamba zihamye zo kurirwanya hategurwa indyo yuzuye hanitabwa kw'isuku ahantu hose; hirindwa indwara zaturuka ku mwanda.


Mu ruzinduko rwe Madamu Jeannette Kagame yabanje gusura irerero ry'abana bato rifasha imiryango yagizweho ingaruka n'ibiza mu kubungabunga ubuzima bwabo. Abaturage bishimiye uburyo batatareranywe, ubuyobozi bwiza bubitayeho babigaragariza mu imbamutima zabo.
Mu Karere ka Ngororero harangijwe gutoranywa ibibanza bizatuzwamo aba baturage haherewe ku miryango ifite amikoro make kurusha iyindi. Magingo aya harabarurwa sites 14 zicumbitseho imiryango 864 igizwe n'abantu 3559.





Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…