Ngororero: ESECOM Rucano yunamiye inzirakarengane ziruhukiye ku rwibutso rwa Ngororero
Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngororero habereye urugendoshuli rw'abanyeshuri bibumbiye mu Muryango w'Abanyeshuri barokotse Jenoside AERG biga kuri ESECOM RUCANO mu murenge wa Hindiro.
Nyuma yo gutambagizwa urwibutso bashyize indabo ahashyinguwe Imibiri y'inzirakarengane barabunamira. Abanyeshuri basobanuriwe inzira y'umusaraba abaharuhukiye banyuze, hatangwa ubuhamya bw'umwe mu baharokokeye hanatangwa ikiganiro kumateka ya JENOSIDE yakorewe abatutsi mu 1994.


Basabwe kwigira ku byabaye bakarwanya abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside, bagaharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi, bagashyigikira ibyagezweho mu rugendo rwo kwiyubaka k'umuryango nyarwanda.
Baje baherekejwe n'abarezi babo bayowe na HATEGEKIMANA Denys Christophe, umuyobozi w'ishuri.
Bakiriwe na TABARUKA Vincent, Perezida wa IBUKA mu murenge wa Ngororero wari kumwe na MUGISHA Daniel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge, MUSABEYEZU Charlotte umuyobozi w'ishami ry'imiyoborere myiza mu Karere n'inzego z'umutekano.
Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…