Ngororero: Bemeye guhara ubuzima bwabo aho kwicamo ibice

Habaye ibirori  byo kwizihiza ku nshuro ya 27 ubutwari bw'abanyeshuli bo mw'Ishuli ryisumbuye rya Nyange ku nsanganyamatsiko igira iti:"Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro Kacu".

Ni ibirori byitabiriwe na  Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwa n'Inshingano Mboneragihugu Hon. Dr Bizimana Jean Damascene.  
Ibyaranze umunsi:
- Gusura igicumbi cy'Ubunyarwanda
- Gushyira indabyo ku mva z'Intwari
- Umukino uvuga ku gitero cyo kuwa 18/03/2024
- Ubuhamya bw'uwarokotse igitero
- Umuvugo urata Ubutwari bw'Abanyarwanda
- Ijambo ry'umushyitsi mukuru Hon. Minister wa Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu.



Mu ijambo rye minisitiri Bizimana yashimye ubutwari bw’abo banyeshuri bashyizwe mu cyiciro cy’Imena, kubera igikorwa cy’indashyikirwa bagaragaje mu gihe ubuzima bwabo bwari mu kaga, ariko amahitamo yabo akaba ayo gushimangira Ubunyarwanda bahuriyeho.

Yagaragaje ko kuba abana b’i Nyange barashoboye kurwanya ikibi, bagashyigikira Ubunyarwanda ari ikimenyetso cy’uko ubutwari butagira umupaka, agaragaza ko basigiye Abanyarwanda umurage wo gukunda Igihugu, guharanira ubumwe, kurwanya akarengane no kudatinya.

Ahereye ku ngero z’ibihe bigoye u Rwanda rwagiye runyuramo ariko rukabikurwamo n’abana barwo, yashimangiye ko mu migirire n’imyumvire y’Abanyarwanda, ubutwari busobekeranye n’umuco n’indangagaciro byaranze abakurambere mu bihe bitandukanye.

Yashishikarije Abanyarwanda gukomera kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yo cyomoro n’igihango, igamije gutoza kwiyumvamo Ubunyarwanda, bakabana nta rwikekwe bashyira inyungu rusange n’iz’Igihugu imbere y’inyungu bwite.

Yasoje yibutsa urubyiruko ko bafite inshingano yo gukura amasomo mu buzima n’amahitamo byaranze Intwari z’u Rwanda, baharanira kubaka Igihugu kizira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.


Intwari z'Imena z'abanyeshuli b'i Nyange zanditse amateka ya Ndumunyarwanda igihe abacengezi babateye mu ijoro ryo kuwa 18 rishyira uwa 19/03/1997 bakabasaba kwitandukanya bakurikije icyitwaga amoko y'icyo gihe abanyeshuli bagasubiza bati "Twese turi Abanyarwanda".

Bemeye guhara ubuzima bwabo aho kwicamo ibice bityo baba babibye imbuto ya Ndi Umunyarwanda.
Bagaragaje ko kuba Intwari bidasaba imyaka runaka, igihagararo cyangwa icyiciro iki n'iki.
Ibirori byitabiriwe kandi na Guverineri w'intara y'uburengerazuba Dr  Dushimimana Lambert, 
Chancellor wa CHENO NGARAMBE Francois, Umuyobozi Mukuru w'Inteko y'Ururimi n'Umuco Ambassador Robert MASOZERA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO Bwana NKUSI Deo, Deputy Country Director wa Inspire Education and Empower Rwanda,
Komite Nyobozi y'Akarere, abayobozi b'inzego z'umutekano, abanyeshuli bo mu bigo by'amashuli abanza n'ay'isumbuye n'abaturage b'umurenge wa Nyange.


Ngororero: Ubushakashatsi bwa RGB ku Ikarita y’Isuzuma ry’Imitangire ya Serivisi ku Baturage (CRC) buri gukorerwa mu mirenge.


Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: RCCDN yateje intambwe igaragara abagenerwabikorwa bayo

Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →
-->