Ngororero: Bashishikariye kuvugurura urutoki
Abaturage b'Akarere ka NGORORERO bazindukiye mu gikorwa cyo kuvugurura urutoki. Ni Igikorwa kiri kubera mu mirenge 8 ihinga urutoki.
Ku rwego rw'Akarere igikorwa cyabereye mu murenge wa Hindiro mu Kagari ka Gatare. Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe na bamwe mu bayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere bifatanije n'abaturage b'uyu murenge ahazaterwa imibyare y'ibitoki biribwa 6,125 ku buso bwa hegitari 6


Biteganijwe ko muri iriya mirenge 8 hazaterwa imibyare 44,400 kuri hegitari 45.
Igikorwa cyitabiriwe na Rwiyemezamirimo (wagemuye imibyare) Bwana Rubashamuheto Daniel waturutse mu Karere ka Muhanga werekereye abitabiriye iki gikorwa uburyo bahinga urutoki rugakiza nyirarwo. Yavuze ko yari mu kiciro cya mbere cy'ubudehe atunzwe no guca inshuro none ubu akaba abarirwa mu bakire .
Umuyobozi w'Akarere yashishikarije abaturage kuvugurura urutoki rubyara inyungu agira ati " mubikorane umwete kuko Iyi ukora akazi kagutunze ugomba kugakora kinyamwuga.
Nsengimana Visenti ni umuhinzi wiyemeje kuvugurura urutoki:
"Turambiwe guhinga urutoki aho umuhinzi ajya mu murima agahambira ibitoki 10 mu gitebo kimwe.
Turashaka guhinga insina
tazajya disaruraho igitoki cy'ibiro 100."


Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…