Ngororero: mu mudugudu ka Kansi hatewe ibiti 3000


Hakozwe umuganda rusange ngarukakwezi usoza uk'Ukwakira waranzwe no gutera ibiti bivangwa n'imyaka.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Muhororo mu Kagari ka Sanza mu mudugudu wa Kansi ahatewe ibiti 3000 ku buso bungana na hegitari 12.
Uyu muganda wahuriranye no kwizihiza ku nshuro ya 48  umunsi mpuzamahanga wo gutera amashyamba ku nsanganyamatsiko igira iti: "Amashyamba yitaweho isi nzima."


Umuganda witabiriwe n'umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'intumwa za MINALOC zihagarariye urubyiruko rw'abakorerabushake, umuyobozi w'Ingabo mu turere twa Ngororero na Rutsiro, umuyobozi wungirije wa RIB, abakozi n'abaturage b'umurenge wa Muhororo.
VM ED Bwana Uwihoreye Patrick yakoreye umuganda mu murenge wa Kabaya,
VM Asoc Madame Mukunduhirwe Benjamine yifatanije n'abaturage b'umurenge wa Ngororero.
Nyuma y'umuganda abaturage baganirijwe kuri gahunda za Leta zirimo umutekano, isuku n'isukura, kwishyura ubwisungane mu kwivuza uburezi, kurwanya imirire mibi, gufata ubutaka neza, gahunda ya GIRA WIGIRE, kwimakaza Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.

Nyuma y'ibiganiro habaye amatora yo kuzuza inzego zirimo Komite Nyobozi y'Umudugudu, Komite Nyobozi y'Inama y'Igihugu y'Abagore n'iy'Urubyiruko, gutora Umujyanama rusange uhagarariye umudugudu mu kagari (aho batari), gutora biro y'Inama Njyanama y'Umudugudu


Ngororero: Ubushakashatsi bwa RGB ku Ikarita y’Isuzuma ry’Imitangire ya Serivisi ku Baturage (CRC) buri gukorerwa mu mirenge.


Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: RCCDN yateje intambwe igaragara abagenerwabikorwa bayo

Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →
-->