Ngororero: Amarushanwa y'Umurenge Kagame Cup baybaye ibirori by'agahebuzo

Amarushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2024-2025 mu Karere ka Ngororero yashoje uyu munsi. Amakipe  y'abagore n'abagabo y'Imirenge ya Gatumba na Ngororero  niyo yahataniye ibikombe mu mikino y'irangiza.
Imikino yarangiye ikipe y'abagore y' umurenge wa Gatumba itsinze iy'uwa Ngororero kuri penaliti 4-2, naho ikipe y'abagabo y'Umurenge wa Ngororero yatsinze iy'uwa Gatumba 1-0

Aya marushanwa yahuruje abaturage benshi biganjemo urubyiruko, abafana b'amakipe batangaje ko  kuri bo byabaye ibirori by'agahebuzo.

Muri iyi mikino umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 yatanze impanuro  ahamagarira urubyiruko guca ukubiri n'ingeso mbi, kugendera kure ibiyobyabwenge no gutwita inda zitateganijwe. Yabahamagarite kandi kugaragaza impano zabo ziherekejwe n'indangagaciro na kirazira nyarwanda.
Yabasabye gukomeza kugira uruhare mu gushakira ibisubizo ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage birimo kurwanya igwingira n'imirire mibi.
Insanganyamatsiko y'aya marushanwa yagiraga iti: "Twitabire imikino,  twimakaza Imiyoborere Myiza n'Umuco wo guhiga no kurushanwa."

             ISOZA RY'AMARUSHANWA UMURENGE KAGAME CUP MU MAFOTO


Ngororero: Ubushakashatsi bwa RGB ku Ikarita y’Isuzuma ry’Imitangire ya Serivisi ku Baturage (CRC) buri gukorerwa mu mirenge.


Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: RCCDN yateje intambwe igaragara abagenerwabikorwa bayo

Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →
-->