Ngororero: Amadini n'Amatorero arasabwa gukomeza kunoza isuku n'isukura mu rwego rwo kwirinda ibyorezo
Itsinda ryashyiriweho gukurikirana ubuziranenge bw'imikorere y'insengero ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba ryari iyobowe na Guverineri.DUSHIMIMANA Lambert ririmo abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Intara
bakiriwe n'itsinda rya Command Post y'insengero mu karere riyobowe na Mayor NKUSI Christophe ari kumwe n'abayobozi b'Akarere bungirije bombi n'abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Akarere mu murenge wa Kabaya.
Ibyaganiriweho:
Gufungura insengero zafunzwe ariko nyuma zikuzuza ibyo zasabwaga kuzuza kandi zikaba zari zarasuwe na Command Post y'intara.
Insengero zafunguwe ni 2 arizo:
1. Central Catholic ya Bukunzi muri Paruwase ya Kabaya ibarizwa mu murenge wa Muhanda,
2. Islam Ngororero iri mu murenge wa Ngororero.
Nyuma yo gufungura izi nsengero zari zarasabye gufungurirwa hatanzwe ubujyanama butandukanye bwo gukomeza gusura n'izindi zaba zujuje ibisabwa kugirango nazo zizasabirwe gufungurwa.
Governor Dushimimana yasabye abagize Command Post y'Akarere gushishikariza abayobozi b'insengero kunoza isuku n'isukura mu rwego rwo kwirinda icyorezo cy'indwara y'ubushita bw'inkende (MPOX) n' indwara y'umuriro mwinshi iterwa na virus ya MARBURG (MVD) no kunoza ibyo basabwe kugira ngo bakomeze ibikorwa byabo.
Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…