Ngororero: "Akimara kumva akaga twahuye nako yavuze ko aturi inyuma aradutabara"- Abaturage

Ni abaturage bagizweho ingaruka n'ibiza bashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika  ubwo Guverineri w'Intara y'uburengerazuba Bwana Habitegeko Francis yabasuraga kuri uyu wa 17/05/2023. Umukuru w'isibo mw'izina rya bagenzi be yagize ati "twibaza niba abona umwanya wo gusinzira kuko ikigaragara ni uko arara adutekereza." Bagaragaje akanyamuneza baterwa n'ubuyobozi bwiza bw'u Rwanda bwashyize umuturage kw'isonga bacinya umudiho.

Muri uru ruzinduko Guverineri habitegeko yari kumwe n'uhagarariye umuyobozi w'inkeragutabara mu ntara y'iburengerazuba Major Mugabowindekwe Emmanuel. Baje kureba uko aka akarere gahagaze mu guhangana n'ingaruka z'ibiza byibasiye abaturage.
Mbere yo kugera aho abaturage bacumbikiwe bagaragarijwe uko babayeho ku ma sites 29 hirya no hino mu mirenge.
Mu nama yagiranye na Command Post- istinda ryashyiriweho gukurikirana imibereho y'abaturage bagizweho ingaruka n'ibiza, Guverineri Habitegeko yasabye ko hakorwa amalisiti ntakuka azafasha mu gufata ibyemezo bijyanye no gutuza abaturage ku buryo bwa burundu. Mu gukora amalisiti yibukije ko hagomba kwirindwa amarangamutima.


Yagiye inama ko ibyiciro byihariye by'umwihariko abana byakwitabwaho cyane kimwe n'abababuze ababo. Ati bisaba kubaba hafi cyane kugirango hatagira ikibahungabanya.
Yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye bihutiye kugoboka abahuye n'akaga.
Yatinze ku bijyanye n'isuku ati igomba kwitabwaho isaha ku yindi hirindwa ko hagaragara ucyuho cy'indwara zaturuka ku mwanda. Yasabye ko amazi yahoraho amanywa n'ijoro.
Yibukije ko ingufu zihagije zashyirwa ku muganda w'abaturage ukunganira izindi ngufu zashyizweho na Leta mu gutunganya imihanda.
Hibukijwe ko ama sites azatuzwaho abaturage ku buryo bwa burundu yashakishwa hakiri kare kandi hagahora ubunyangamugayo mu micungire y'imfashanyo.


Aganira n'abaturage kuri site ya ESECOR iherereye mu murenge wa Kageyo icumbitseho
imiryango 158 igizwe n'abaturage 685; Guverineri Habitegeko yabagejejeho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME bwo kubihanganisha agira ati mukomere ibibazo twatewe n'ibiza tuzabitsinda. Yongeyeho ko Umukuru w'Igihugu abazirikana kandi ko ubufasha bwose abagenera buzakomeza kubageraho ku gihe.
Aba baturage basabwe kuzibukira amanegeka bakanabikangurira bagenzi babo.
Barahiye bakomeje  ko batazasubira mu manegeka bamusaba ko ashyikiriza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ubutumwa bw'uko bamushimira ko yababaye hafi akanabashyikiriza ibyo bakeneye byose ku gihe. Bati "akimara kumva akaga twahuye nako yahise adutabara. Ni ikimenyetso ntakuka ko ahora atuzirikana amanywa n'ijoro".


Ngororero: Ubushakashatsi bwa RGB ku Ikarita y’Isuzuma ry’Imitangire ya Serivisi ku Baturage (CRC) buri gukorerwa mu mirenge.


Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: RCCDN yateje intambwe igaragara abagenerwabikorwa bayo

Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →
-->