Ngororero: Abaturage bagizweho ingaruka n'ibiza barashimira ko batabawe mu maguru mashya


Abayobozi b'inzego zitandukanye bakomeje kwegera abaturage basenyewe n'ibiza babakomeza bakanabagezaho ibikoresho by'ibanze birimo ibiryamirwa (matelas ibiringiti), inzitiramibu; ibikoresho by'isuku n'ibyo mu gikoni ndetse bakanatuzawa aho kuba hatunganye.
Bari kubashyikiriza kandi butumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME bwo kubahumuriza no kubihanganisha.


Abaturage bibukijwe kugira isuku ngo batavaho bahura n'indwara zituruka ku isuku nke;  banasabwa kurangwa n'imyitwarire myiza  n'ubunyangamugayo.
Abaturage bose barashimira ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu uburyo bwabatabaye mu maguru mashya bubagezaho ibyo bakeneye byose. Sekaziga Celestin uri kuri site ya paroisse gatolika ya  Rususa aragira ati: "abayobozi badusura buri munsi, batwitayeho batugezaho ibiribwa, ibiryamirwa n'ibikoresho by'isuku. Mukanoheri Francine uru kuri site ya paoisse ya ADEPR Mugano ati: "tubayeho neza, twabonye ibiryamirwa, ibitenge, ibiribwa kandi abana bacu bariga neza,..."

Abaturage kandi barashimira ubuyobozi bw'umudugudu uburyo bwagiye bubaburira kuva mu manegeka yashyira ubuzima bwabo mu kaga bityo bakarokora ubuzima bwabo

Muri uko kwegera abaturage Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Umutekano bwana Sesonga Benjamin ari kumwe na VM Fed Bwana Uwihoreye Patrick basuye ama sites mu murenge wa Matyazo;
Mayor Nkusi Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'ingabo mu Turere twa Ngororero na Rutsiro basuye abari ku ma sites y'umurenge wa Ngororero. Itsinda rya RBC ryasuye abo mu murenge wa Kavumu
Mu Karere ka Ngororero harabarurwa sites 31 zatujweho aba bazahajwe n'ibiza bari mu  miryango 1153 igizwe n'abantu  2822 (gabo 1962, gore 2860). Abagore  batwite 101, abonsa 197. Abantu bafite ubumuga 103, abana bafite munsi y'imyaka 5 ni 266 naho abantu bafite hejuru ya 65 ni 261.


Ngororero: Ubushakashatsi bwa RGB ku Ikarita y’Isuzuma ry’Imitangire ya Serivisi ku Baturage (CRC) buri gukorerwa mu mirenge.


Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: RCCDN yateje intambwe igaragara abagenerwabikorwa bayo

Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →
-->