Ngororero: abasenateri basabye abatuye imidugudu y'icyitegererezo kurushaho kuyifata neza
Itsinda ry'Abasenateri rigizwe na Honorable MURESHYANKWANO Marie Rose na Honorable MUGISHA Alexis bagiriye uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Ngororero.




Ibyaranze uru ruzinduko:
-Gusura umudugugu w'icyitegererezo wa Kanyenyeri mu Murenge wa Ngororero harebwa isuku, uko inyubako zifashwe, uko Ubworozi bumeze, imikorere ya ECD, ubuzima bw'abana muri Model Village, imibanire y'imiryango yatujwe muri Model Village, uburyo bwo kwizigamira rw'abatuye uyu mudugudu. Nyuma yo gusuzuma ibi byose haganirijwe imiryango ituye muri Model Village bashishikarizwa gukomeza gufata neza ibyo bahawe no kubibyaza umusaruro biteza no gukomeza kunoza isuku, kwirinda amakimbirane no kurangwa n'indangagaciro zibereye Umunyarwanda.
-Gusura umudugudu wa Muzi wo mu Kagali ka Bambiro mu Murenge wa Nyange nk'Umudugudu wahanzwe n'abaturage. Uyu mudugudu wasuwe harebwa uko inyubako zimeze hanasurwa Irerero ryigiramo abana batuye muri uyu mudugudu. Abatuye uyu mudugudu batanze ibyifuzo byo gukomeza kugezwaho ibikorwaremezo.




Abaturage basuwe batumye Abasenateri kubashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME uburyo yita ku banyarwanda ashyira umuturage kw'isonga.
Bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Imibereho Myiza y'Abaturage Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine, umuyobozi w'Inkeragutabara Lt. Col Donath BIKAGA n'umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere DCO Damascene SAKINDI.
Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…