Ngororero: abahinzi bibukijwe gufata umusaruro neza
.Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yatangije kumugaragaro Igihembwe cy’Ihinga cya 2024B
Igikorwa cyabereye mu murenge wa Matyazo ,Akagari ka Gitega kuri Site ya Mashyoza ifite ha 12 zllpateweho imbuto y’ibigoli.
Igikorwa cy’itabiriwe n’Umuyobozi wa RAB station ya Gishwati,CIP Focal person, abakozi bo mu ishami ry’ubuhinzi mu karere ka Ngororero.


Nyuma y’igikorwa cyo gutera ibigoli Abahinzi baganirijwe kuri gahunda zitandukanye zijyanye no guteza imbere ubuhinzi ndetse batibagiwe n’ubworozi.
Umuyobozi w’Akarere wungirije yibukije abahinzi ko guhinga neza ari byo Leta ishyize imbere ariko nanone abahinzi bagomba kwirinda gupfusha ubusa umusaruro uba wabonetse kuko bibahombya ugereranyije n’akamaro bigirira uwawufashe neza kugeza utunganyijwe neza.
Umuyobozi wa RAB Station Gishwati yongeye kwibutsa abahinzi ko guhinga kugihe ,gutera imbuto nziza ndetse no gukoresha ifumbire ari kimwe ariko no guteganya Ibiza bishobora kwibasira imyaka ari ikindi ,aha yabasobanuriye akamaro ko gushyira imyaka ndetse n’amatungo mu bwishingizi,yakomeje asobanurira abahinzi ko gutera imyaka neza ukayikurikirana umunsi kumunsi biguha umusaruro mwiza.Igikorwa cyo gutegura ubutaka no gutera imyaka mubindi bice kirakomeje
Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…