Ngororero: abagana ibigo nderabuzima bya Myange na Ntobwe barashima sarivisi nziza bakesha ikigega Pro-Poor Basket Development Funds

Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yakiriye itsinda rigari ry'Ikigega cya Pro- Poor Basket Development Funds.
Akarere ka Ngororero ni kamwe mu Turere 16 duterwa inkunga n'iki kigega.
Ni muri urwo rwego havuguruwe ndetse hanagurwa ibigo nderabuzima bya Nyange (mu Murenge Nyange) na Ntobwe (mu Murenge  wa Ndaro).

Mu kigo nderabuzima cya Nyange hubatswe inzu y'ababyeyi (maternity) na laboratwari bijyanye n'igihe.

Ikigo nderabuzima cya Ntobwe cyabonye inyubako zijyanye n'igihe zirimo maternite laboratory, ibyumba by'abarwayi n'abarwaza,....

Musabyimana Jean Pierre umukozi wa BRAC, uyu ukaba umwe mu mishinga ishyira mu bikorwa gahunda z'Ikigega Pro-Poor Basket Development Funds arashima imikoranire n'Akarere ka Ngororero n'aho umushinga ugeze mu kubonera ibisubizo bimwe mu bibazo byugarije abagenerwabikorwa harimo ibijyanye n'imihindagurikire y'ikirere. Ku rwego rw'Akarere, umurenge n'akagari hatowe hanahugurwa komite zikurikurana imihindagurikire y'ikirere zikanatanga inama mu baturage mu buryo bwo kwirinda ibiza.

Mayor Nkusi yashimiye aba bafatanyabikorwa baba hafi abagenerwabikorwa mu guhangana n'imihindagurikire y'ikirere cyane ko Akarere ka Ngororero gakunze kwibasirwa n'ibiza.
Baganiriye n'abagenerwabikorwa b'umure ge wa Kageyo bagize Sector Adaptation Committees na Cell Adaptation Committees ku ruhare rw'izi Komite mu gutegura abaturage b'ingeri zose guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Nyuma habayeho gusura ikigo nderabuzima cya Ntobwe mu murenge wa Ndaro kirimo kuvugururwa no kwagurwa ku nkunga ya Pro-Poor Basket Development Funds.
Abagenerwabikorwa batanga ubuhamya ku mpinduka zabaye mu mitangire ya serivisi zerekeye ubuzima nyuma y'aho Pro-Poor Basket Development Funds ivuguruye ikanagura ibigo nderabuzima bya Nyange na Ntobwe.

Uwineza Clementine ni imwe mu babyeyi bivuriza mu kigo nderabuzima cya Nyange B
Avuga ko mbere ababyeyi babyarariraga ahantu hafunganye, bamwe bakararana ku gitanda kimwe, abandi bakarara hasi, isuku ikaba nkeya kandi ntibitabweho uko bikwiye kubera abaforomo bake.
Ati ariko ubu inzu y'ababyeyi yarubatswe, hari ibwisanzure. Ikigo nderabuzima cya Nyange kandi cyabonye laboratories ifite ibikoresho bijyanye n'igihe.
Mu kigo nderabuzima cya Ntobwe naho abakigana bishimiye uburyo cyavuguruwe kikanagurwa.
Naho ngo bakoreraga mu mfundanwa z'inyubako zishaje kandi zubakishije amatafari y'inkarakara.
Ubu bafite inzu nini y'ababyeyi, ibyumba by'abarwayi n'abarwaza kimwe na laboratwari.
Barifuza ko hazanwa serivisi zivura amaso n'amenyo bityo ntibazongere gukora ingendo bajya ku bitaro bya Muhororo.
Bose bashimira ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame buhora buzirikana iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage  mu ngeri zutandukanye.


Ngororero: Ubushakashatsi bwa RGB ku Ikarita y’Isuzuma ry’Imitangire ya Serivisi ku Baturage (CRC) buri gukorerwa mu mirenge.


Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: RCCDN yateje intambwe igaragara abagenerwabikorwa bayo

Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →
-->