Kwibuka30: Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange hashyinguwe mu cyubahiro indi mibiri 300



Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyange mu Karere ka Ngororero hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 300 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mata 2024 cyo kwibuka no kunamira Abatutsi bishwe mu 1994, urwo rwibutso rusanzwe rushyinguyemo abagera ku 7 856.
Iyo mibiri 300 yashyinguwe mu cyubahiro yabonetse  mu Murenge wa Murundi wo mu Karere ka Karongi, Ndaro na Nyange yo mu Karere ka Ngororero.
I Nyange ni ho imbaga y’Abatutst bari bahungiye mu Kiliziya Gatulika ya Nyange bizeye kuharokokera, nyuma uwari padiri mukuru wayo akayibarituriraho akoresheje imashini ya kateripirali.

Umutangabuhamya Emerita Nyirurugo yavuze ku nzira y’umusaraba yanyuze we na bagenzi be bahigwagwa, uburyo barituriweho Kiliziya akaza gusohoka mu mirambo.
Yashimiye Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu, ingabo zatumye barokoka Jenoside, ubu bakaba bageze aheza biyubaka.
Yagize ati “Twashibutseho amashami yatanze imbuto; ubu turatanga umuganda ugaragara mu kwiyubakira urwatubyaye.”

Umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wagarutse ku bukana bwaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ngororero, agaya Padiri Seromba Athanase wahitanye ‘intama zari zamuhungiyeho aho kuzirokora’.
Yanavuze ku mbwirwaruhame y’umunyapolitiki Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya igakongeza ubwicanyi mu Karere kose.
Yagize ati: “Amacakubiri yimitswe mu Rwanda mu gihe cya Repubulika ya 1 n’iya 2 aho Abanyarwanda bamwe batangiye gucengezwamo inyigisho mbi zibakangurira kwanga abavandimwe babo. Iyo Politiki mbi yakomeje guhemberwa igeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Yasabye buri wese kwirinda amacakubiri, abashishikariza no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati: “Buri wese asabwa kugendera kure amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ni uruhare rwa twese mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Minisitiri Dr Mujawamariya yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi agira ati: ” Muhumure dufite Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu buhora buzirikana umutekano n’Iterambere by’abagituye”.
Yanabashimiye ubutwari bwabaranze ubwo bangaga guheranwa n’agahinda ahubwo bakarwana urugamba rw’iterambere bubaka u Rwanda.

Dr Mujawamariya yihanganishije abarokotse Jenoside abasaba gutwaza baharanira kubaho neza.
Yasabye kandi abaturage guharanira kuba umwe bamagana ingengabitekerezo ya Jenoside no kwirinda imvugo n’ibikorwa bibi bisesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyitabiriwe kandi na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Dushimimana Lambert, intumwa za MINUBUMWE, IBUKA na AVEGA, Komite Nyobozi z’Uturere twa Karongi na Ngororero, Abajyanama mu Nama Njyanama z’uturere twombi, itsinda ry’Abadepite n’Abasenateri, Abayobozi b’inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara n’Uturere twombi n’abaturage batwo.
Hari kandi n’itsinda ry’Abashinjacyaha b’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) ryari rikuriwe na Ewan Brown ushinzwe gushakisha abakoze ibyaha batarafatwa"

ndlr: iyi nkuru yatunganijwe ku bufatanye n'umunyamakuru w'Imvaho Nshya NYIRANEZA Judith


Ngororero: Ubushakashatsi bwa RGB ku Ikarita y’Isuzuma ry’Imitangire ya Serivisi ku Baturage (CRC) buri gukorerwa mu mirenge.


Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: RCCDN yateje intambwe igaragara abagenerwabikorwa bayo

Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →
-->