Kwibuka30/Kibilira: Dusabimana Alexia yageze ubwo azinukwa kubaho ariko yanga guheranwa n'agahinda

Ibikorwa byo wibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byakomereje  ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibilira mu Murenge wa Gatumba.
Igikorwa  cyatangiriye ku rwibutso rwa Cyome ku mugezi wa Nyabarongo aho inzirakarengane bishwe bakarohwa muri uwo mugezi,  cyakomereje ku bitaro bya Muhororo ahunamiwe abakozi b'ibitaro , abarwayi n'abarwaza biciwe muri ibi bitaro bazira uko baremwe.
Igikorwa cyashoreje ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kibilira aharukiye inzirakarengane bagera ku 24,728.


Hateraniye imbaga y'abantu b'ingeri zose: Abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere, Komite Nyobozi y'Akarere, abayobozi b'inzego z'umutekano, abayobozi b'amadini n'amatorero, abihaye Imana, imiryango y'abafite ababo baruhukiye mu rwibutso rwa Kibirira, abaroshywe mu mugezi wa Nyabarongo, abaciwe mu bitaro bya Muhororo.
Hari kandi abaturage b'umurenge wa Gatumba n'abavuye mu mirenge bihana imbibi.
Umushyitsi mukuru yari Hon. Ndangiza Madina.
Ubuhamya bwatanzwe bwagaragazaga ubwicanyi ndengakamere bwabaye mu cyahoze ari Kibirira, inzira y'umusaraba abahigwaga banyuze, ubutwari bwabaranze bahangana n'ibitero by'abicanyi bakabisubiza inyuma. Nyuma bakaza kuganzwa n'ibitero by'abicanyi byatangatanze impande zose.



Umutangabuhamya Dusabyimana Alexia yavuze uburyo yaje kuzinukwa kubaho ariko yanga guheranwa n'agahinda aza gufata icyemezo cyo gushaka imibereho, yubaka umuryango, ubu akaba arera abana be n'imfubyi.
Yashimiye ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu, ingabo zahagaritse Jenoside, abavandimwe n'inshuti bagize uruhare mu kwiyubaka kwe n'abandi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida wa Ibuka nawe yashimiye ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu budahwema guharanira iterambere ry'abanyarwanda bose nta vangura.
Yagarutse ku bibazo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagihura nabyo nk'imanza z'inkiko gacaca zitararangizwa, amacumbi y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ashaje, inkunga y'ingoboka idahagije, inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zitakijyanye n'igihe zikeneye kuvugururwa.
Umushyitsi mukuru Hon Ndangiza Madina yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi agira ati "muhumure Jenoside ntizongera kubaho ukundi, ubu dutuye igihugu cyuje umutekano giharanira iterambere ry'abanyarwanda bose, cyita ku banyantege nke barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye."
Yanenze ubuyobozi bubi bwaranzwe n'amacakubiri yoretse imbaga y'inzirakarengane. Aha yavuze ku mbwirwaruhame y'umunyapolitiki Leon Mugesera yakongeje ubwicanyi ndengakamere bugahitana imbaga y'Abatutsi mu cyahoze ari komini Kibirira izwiho kuba yarageragerejwemo Jenoside mbere ya 1994.

Yagarutse ku bibazo perezida wa Ibuka yakomojeho yizeza ko ibisubizo bitazatinda kuboneka uko ubushobozi buzagenda buboneka.


Ngororero: Ubushakashatsi bwa RGB ku Ikarita y’Isuzuma ry’Imitangire ya Serivisi ku Baturage (CRC) buri gukorerwa mu mirenge.


Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: RCCDN yateje intambwe igaragara abagenerwabikorwa bayo

Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →
-->