Ngororero Kwibohora29: Umuturage yahawe ijambo ibitekerezo bye bihabwa agaciro
Abaturage bo mu Karere ka Ngororero batangaza ko ibitekerezo by’umuturage bihabwa agaciro, akagira ijambo mu bikorwa by’iterambere bitandukanye, harimo no kubaka amashuri, abantu bagaca ukubiri n’ubujiji.
Mu Karere ka Ngororero, hatashywe ibikorwa bitandukanye bigaragaza uburyo abaturage bishimira ibyiza bamaze kugeraho mu kwizihiza Isabukuru y’imyaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye.




Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe ari kumwe n’itsinda yari ayoboye yafunguye ku mugararo ishuri ry’imyuga rya Runayu ryigisha ubudozi n’ububaji mu Murenge wa Muhanda.
Mu butumwa Meya Nkusi yatanze yashishikarije urubyiruko kugana iri shuri ry’imyuga ari benshi kugira ngo bahavane ubumenyi buzabafasha kwihangira umurimo, no kwirinda ingeso mbi.
Yagize ati: “Urubyiruko by’umwihariko ndabashishikariza kugana amashuri y’imyuga kuko ubumenyi muhakura buzabafasha kwihangira imirimo muce ukubiri n’ubushomeri bwabakururira kwishora mu ngeso mbi zirimo gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura, ubusambanyi, n’ibindi”.
Ishuri ry’imyuga rya Runayu ryatwaye miliyoni 90, ryakemuye ibibazo byinshi mu rubyiruko rw’abahungu n’abakobwa birimo ubushomeri, ingeso mbi nko gufata ibiyobyabwenge.
Abaturage bashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ibikorwa byiza akomeje kubagezaho.


Mu murenge wa Kabaya itsinda riyobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukunduhirwe Benjamine ryatashye ibyumba by’amashuri 3 bizigirwamo n’abana b’inshuke rya Kimiramba, igikoni n’ibyumba by’ubwiherero 6.
Mu butumwa Visi Meya Mukunduhirwe yageneye abaturage harimo kubasobanurira impamvu yo kwibohora no gusubiza abana mu mashuri.
Iri shuri ry’inshuke ryakemuye ikibazo cy’abana bo mu Mudugudu wa Kimiramba batagiraga aho kwigira. Ababyeyi bashize impungenge kuko abana batazongera kwandagara igihe bagiye mu mirimo cyane ko hari ibikenerwa by’ibanze nk’igikoni n’ubwiherero.


Hategekimana Bernard utuye mu Mudugudu wa Kimiramba, Akagari ka Nyenyeri, Umurenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero yavuze ko icyo kigo gishyashya kiri ari ahantu hatari amashuli, none abana bakaba baruhutse urugendo rurerure bakoraga. Iki gikorwa ngo kikaba ari kimwe muri byinshi bugaragaza ko bibohoye.
Yagize ati: “Aha nta mashuri yari ahari, abana bajyaga Kageshi, abandi bakajya Kinanira cyangwa Mubugu; ariko ababyeyi bo muri aka gace, ubu barahamya ko bari gusarura imbuto mu byerekeye kwibohora, kuko muri Leta ya mbere nta muturage wagiraga ijambo ngo abe yavuga ngo hano tuhakeneye ishuli, ibibazo byavaga hejuru bikamanuka bavuga ngo ahangaha tuzahubaka ishuri.
Ariko ubu ibibazo bisigaye biva hasi bikazamuka ari byo bigaragaza kwibohora, biva hasi bikagera hejuru, ahubwo bakareba bati ba baturage ba hariya hasi bakeneye iki? Icyo kintu abaturage bakeneye akaba ari cyo bamanuka baza gutera inkunga n’uruhare rw’abaturage rukagaragaramo”.
Yongeyeho ati: “Kwibohora ni icyo bimaze kuko mbere umuturage ntiyavugaga ngo azatekereza ku gikorwa cy’ishuri, byabaga ari ibya Leta, gusabiriza Leta. […] ariko ubu abaturage ni bo bagira uruhare mu bikorwa, Leta ikareba ibyo badashoboye ikabibateramo inkunga”.
Hatashywe andi inzu 28 zubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inzu 32 zasanwe nyuma y'uko zari zangijwe n'ibiza n'ibindi byumba by'amashuri 12 n'izindi nyubako zirimo iikoni n'ubwiherero.
KWIBOHORA 29 MU MAFOTO


















Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…