Umurenge wa Kabaya: Inzirakarengane zunamiwe ku nshuro ya 32
Gutangiza icyumweru cy'icyunamo n'minsi 100 y'ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byabereye mu midugudu yose igize Akarere ka Ngororero.
Ku rwego rw'Akarere igikorwa cyabereye mu mudugudu wa Bitare, mu Kagari ka Kabaya ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabaya ruherereye mu Murenge wa Kabaya
.
Nyuma y'uko umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 ahaye ikaze abitabiriye igikorwa hakurikiyeho kunamira inzirakarengane ziruhukiye muri uru rwibutso hashyirwaho indabo.
Ni igikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere, bamwe mu bjyanama mu Nama Njyanama y’akarere, abagize Komite Nyobozi y'Akarere, abayobozi b'Inzego z'Umutekano zikorera mu Karere, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere, abayobozi n'abaturage b'umurenge wa Kabaya. Abitabiriye iki gikorwa bateza amatwi ikiganiro kijyanye no kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma hunguranywa ibitekerezo. Igikorwa cyashojwe no gutega amatwi ubutumwa Umukuru y'Igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yageneye Abaturarwanda.
GS Muhororo yo mu Murenge wa Gatumba yizihije Yubile y'imyaka 75 imaze ishinzwe.
Uyu muhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye. Ubuyobozi bw’Akarere…
Uruzinduko rw' Intumwa za rubanda mu Karere ka Ngororero muri gahunda yo guteza imbere ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi hagamijwe gukangurira abahinzi…
Itsinda ry'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko riyobowe na Hon. Pie Mugabo batangiye uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Ngororero.
Ku munsi wa mbere…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakiriye Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Ihihugu cy'Indangamuntu (NIDA) Madamu Mukesha Josephine n'itsinda…
Mu Karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje.
Uyu munsi habaye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32…
Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyange habereye igikorwa cyo kwibuka IMIRYANGO YAZIMYE muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
…
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe imicungire y'ibiza / Distrct Disaster Management Committee…
Mu Bitaro by'akarere bya Kabaya habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibukwa abaganga, abarwayi ndetse…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama nyunguranabitekerezo yo kwakira umufatanyabikorwa…