Ngororero{ Basobanuriwe indangamuntu koranabuhanga
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakiriye Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Ihihugu cy'Indangamuntu (NIDA) Madamu Mukesha Josephine n'itsinda yari ayoboye. Baganiriye ku Ndangamuntu koranabuhanga, kunoza irangamimerere no ku myiteguro yo gufotora abaturage. Nyuma yatangije amahugurwa yerekeye indangamuntu koranabuhanga (SDID) Single digital ID/ E-INDANGAMUNTU, gukosora aho biri ngombwa irangamimerere by'umwihariko abana batanditse mu bitabo by'irangamimerere kugirango gahunda yo gufotora iteganijwe muri Nyakanga 2026 izasange ibintu byose biri ku murongo.
Ni igikorwa Ikigo cy'Ihihugu cy'Indangamuntu (NIDA) gifatanije na Serivisi ya MIGRATION.
Mu karere ka Ngororero igikorwa giteganijwe kuva 7/7 - kugeza 20/08/2026 kikazagera ku baturage 424 336.
E-INDANGAMUNTU izahabwa abanyarwanda bose, Abatari abanyarwanda baba mu Rwanda: - abanyamahanga (foreigners)
- Impunzi (refugees),
- abimukira (migrants),
- abadafite imyirondoro izwi (Stateless)
Amahugurwa yitabiriwe n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, Abashinzwe irangamimerere mu mirenge n'abashinzwe iterambere mu tugari.
Itsinda ry'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko riyobowe na Hon. Pie Mugabo batangiye uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Ngororero.
Ku munsi wa mbere…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakiriye Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Ihihugu cy'Indangamuntu (NIDA) Madamu Mukesha Josephine n'itsinda…
Mu Karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje.
Uyu munsi habaye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32…
Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyange habereye igikorwa cyo kwibuka IMIRYANGO YAZIMYE muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
…
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe imicungire y'ibiza / Distrct Disaster Management Committee…
Mu Bitaro by'akarere bya Kabaya habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibukwa abaganga, abarwayi ndetse…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama nyunguranabitekerezo yo kwakira umufatanyabikorwa…
Uyu munsi hizihijwe umunsi mpuzamahanga w'umuryango ufite insanganyamatsiko igira iti: "Ibiganiro byiza, ireme ry'umuryango."
Ibirori byabereye mu…
Mu Karere ka Ngororero hizihijwe umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire (ECD DAY) no kurwanya igwingira. Igikorwa cyabereye mu murenge wa Kabaya.…