Umurenge wa Gatumba: GS Muhororo yahushye buji 75
GS Muhororo yo mu Murenge wa Gatumba yizihije Yubile y'imyaka 75 imaze ishinzwe.
Uyu muhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwari buhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine.
Ku ruhande rwa Kiliziya, umushyitsi mukuru yari Musenyeri NSENGUMUREMYI Jean Marie Vianney wari uhagarariye Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo.
Abayobozi b’inzego z’umutekano n’abandi bashyitsi benshi na bo bari bitabiriye, barimo abize muri iri shuri, abahoze ari abarimu baryo ndetse n’abayobozi baryo ba kera, bahagarariye abandi bose bagize amateka ya GS Muhororo.
Muri ibyo birori, hagaragajwe amateka y’iri shuri kuva ryashingwa kugeza ubu, ndetse n’ibikorwa by’indashyikirwa rimaze kugeraho mu myaka yose ishize.
Abanyeshuri bitwaye neza mu bizamini by’igihembwe cya kabiri by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 byateguwe ku rwego rw’Akarere, bashyikirijwe ibihembo kubera umusaruro mwiza bagize.
Abarimu n’abafatanyabikorwa b’ishuri nabo bashimiwe, harimo n’uwahoze ari umunyeshuri wahuje imbaraga z’abize muri iri shuri kugira ngo bafashe kubaka ibibuga bya Volleyball na Basketball.
Uyu mufatanyabikorwa kandi yatanze imipira ya Volleyball na Basketball abanyeshuri bazajya bakoresha kuri ibyo bibuga bishya byuzuye.
Ibirori byaranzwe n’imbyino gakondo n’imivugo byagaragazaga ibyishimo n’ishimwe mu kwizihiza Yubile y’imyaka 75 ishize GS Muhororo ishinzwe.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yashimye ubufatanye bwiza buri hagati y’Akarere na Kiliziya Gatolika ndetse n’ibikorwa byinshi bafatanyamo.
Hanatashywe ku mugaragaro ibyumba by’amashuri byavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere na Diyosezi ya Nyundo, ndetse hanafungurwa ku mugaragaro ibibuga bya Volleyball na Basketball.
GS Muhororo yo mu Murenge wa Gatumba yizihije Yubile y'imyaka 75 imaze ishinzwe.
Uyu muhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye. Ubuyobozi bw’Akarere…
Uruzinduko rw' Intumwa za rubanda mu Karere ka Ngororero muri gahunda yo guteza imbere ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi hagamijwe gukangurira abahinzi…
Itsinda ry'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko riyobowe na Hon. Pie Mugabo batangiye uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Ngororero.
Ku munsi wa mbere…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakiriye Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Ihihugu cy'Indangamuntu (NIDA) Madamu Mukesha Josephine n'itsinda…
Mu Karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje.
Uyu munsi habaye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32…
Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyange habereye igikorwa cyo kwibuka IMIRYANGO YAZIMYE muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
…
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe imicungire y'ibiza / Distrct Disaster Management Committee…
Mu Bitaro by'akarere bya Kabaya habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibukwa abaganga, abarwayi ndetse…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama nyunguranabitekerezo yo kwakira umufatanyabikorwa…