Umurenge wa Matyazo: Intumwa ya rubande yiriranywe na rubanda
Uruzinduko rw' Intumwa za rubanda mu Karere ka Ngororero muri gahunda yo guteza imbere ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi hagamijwe gukangurira abahinzi n'aborozi kubikora kinyanwuga hakabaho kwihaza mu .biribwa no gusagurira amasoko rurakomeje.
Kuri uyu wa 29/05/2026, Honorable Umutesi Liliane yasuye Umurenge wa Matyazo yakirwa n'umuyobozi w'Akarere ka Ngororero , Bwana Nkusi Christophe . Nyuma kugaragarizwa ibyagezweho mu buhinzi hasuwe:
A) Uruganda rwa Kawa rwa Koperative KOMACO n'umuhinzi wa Kawa
B) Koperative "Abadahigwa Gitwa" y'abahinzi b'ibigori n'ibishyimbo
C) Isambu y'urutoki ruvuguruye rwa TTC. Muramba.
Nyuma yo gusura ibi bikorwa Honorable Umutesi Liliane yagiranye ikiganiro n'abaturage ku Biro by'Umurenge wa Matyazo aho yabakanguriye:
- Ubuhinzi
1. Guhuza ubutaka kuko byongera umusaruro bakazamukira hamwe.
2.Kwiga kwikorera ifumbire y'imborera
3.Gukoresha inyogeramusaruro neza mu buhinzi
4. Urubyiruko kwitabira ibikorwa by'ubuhinzi
B. Isuku n'isukura
Yashimiye abitabiriye inama kuba bafite isuku asaba ko:
-Isuku yabaranga hose n'aho batuye
-abaturage bakwirinda indwara ya Ebola yandurira mu matembabuzi bityo abantu bagakomera ku muco wo gukaraba
C. Kwirinda amakimbirane
Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane mu ngeri zose mu ngo zabo no mu baturanyi.
Yabasabye kwirinda kugana inkiko igihe hari ibibazo kuko hari gahunda nziza yo gukemura amakimbirane
D. Ubumwe n'ubudaheranwa
Gukorera hamwe, ubufatanye buzatuma iterambere rirambye rigerwaho.
Nyuma yo gutanga ikiganiro hatanzwe umwanya w'ibazo birasubizwa ibindi bihabwa umurongo wo kubikemuramo.
GS Muhororo yo mu Murenge wa Gatumba yizihije Yubile y'imyaka 75 imaze ishinzwe.
Uyu muhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye. Ubuyobozi bw’Akarere…
Uruzinduko rw' Intumwa za rubanda mu Karere ka Ngororero muri gahunda yo guteza imbere ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi hagamijwe gukangurira abahinzi…
Itsinda ry'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko riyobowe na Hon. Pie Mugabo batangiye uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Ngororero.
Ku munsi wa mbere…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakiriye Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Ihihugu cy'Indangamuntu (NIDA) Madamu Mukesha Josephine n'itsinda…
Mu Karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje.
Uyu munsi habaye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32…
Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyange habereye igikorwa cyo kwibuka IMIRYANGO YAZIMYE muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
…
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe imicungire y'ibiza / Distrct Disaster Management Committee…
Mu Bitaro by'akarere bya Kabaya habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibukwa abaganga, abarwayi ndetse…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama nyunguranabitekerezo yo kwakira umufatanyabikorwa…