Umurenge wa Gatumba: Minisitiri Biruta yifatanije n'abaturage mu muganda ngarukakwezi

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi wabereye mu murenge yose igize Akarere ka Ngororero. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Gatumba ahatunganijwe umuhanda Gatumba-Muhororo Hospital Hasibuwe imiyoboro y'amazi hakurwamo inkangu, hasibwe kandi ibinogo byari biri hagati muri uwo muhanda hatemwa n'ibihuru biri ku mikingo.
Uyu muganda  witabiriwe n'abayobozi batandukanye, umushyitsi mukuru yari Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Hon.Minister Dr Vicent BIRUTA wari kumwe na Hon. Depute Pie Nizeyimana uyoboye itsinda ry'abadepite bari mu ruzinduko rw'akazi  mu Karere ka Ngororero 
Bakoranye umuganda n'umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSI Christophe wari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere, abayobozi n'abaturage b'umurenge wa Gatumba. 
Nyuma y'umuganda abaturage bagejejweho ubutumwa butandukanye bukurikira:
- kwimakaza isuku 
- kwishyura ubwisungane mu kwivuza 
- Kwirinda indwara ya Ebola, kumenya ibimenyetso byayo n'ingamba z'ingenzi zo kuyirinda.
- cyumweru cy'ibidukikije mu Rwanda aha abaturage bamenyeshejwe ko u Rwanda ruzifatanya n'isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'ibidukikije uzaba kuwa 05 Kamena 2026
- Gufata neza umutungo kamere w'amazi.
Umushyitsi mukuru yashishikarije abaturage gukomeza kubungabunga ibikorwaremezo no kutarebera ababyangiza,  yashishikarije abaturage kugira isuku hose hirindwa indwara z'ibyorezo zikomoka ku mwanda cyane cyane bakaraba intoki kenshi kandi bikaba umuco; kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge, ubusinzi, amakimbirane yo mu miryango. 
  Umuganda wagenze neza


Umurenge wa Gatumba: Minisitiri Biruta yifatanije n'abaturage mu muganda ngarukakwezi

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi wabereye mu murenge yose igize Akarere ka Ngororero. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Gatumba…

Read more →

Umurenge wa Gatumba: GS Muhororo yahushye buji 75

GS Muhororo yo mu Murenge wa Gatumba yizihije Yubile y'imyaka 75 imaze ishinzwe.
Uyu muhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye. Ubuyobozi bw’Akarere…

Read more →

Umurenge wa Matyazo: Intumwa ya rubanda yiriranywe na rubanda

Uruzinduko rw' Intumwa za rubanda mu Karere ka Ngororero muri gahunda yo guteza imbere ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi hagamijwe gukangurira abahinzi…

Read more →

Ngororero: Abadepite basuzumye uko ibikorwa by'ubuhinzi byifashe mu Karere

Itsinda ry'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko riyobowe na Hon. Pie Mugabo batangiye  uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Ngororero.
Ku munsi wa mbere…

Read more →

Ngororero{ Basobanuriwe indangamuntu koranabuhanga

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakiriye Umuyobozi Mukuru  w'Ikigo cy'Ihihugu cy'Indangamuntu (NIDA) Madamu Mukesha Josephine n'itsinda…

Read more →

Ngororero: Abanyeshuri bahumurijwe ko Jenoside itazongera ukundi

Mu Karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje. 
Uyu munsi habaye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32…

Read more →

Ngororero: Mu Karere ka Ngororero harabarurwa imiryango 9000 yazimye mu ri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyange habereye igikorwa cyo kwibuka IMIRYANGO YAZIMYE muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Read more →

Ngororero: Imirenge yasabwe kurangiza neza imirimo yo kubakira abasenyewe n'ibiza

Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe imicungire y'ibiza / Distrct Disaster Management Committee…

Read more →

ibitaro bya Kabaya: Hunamiwe inzirakarengane ziciwe mu bitaro bya Kabaya

Mu Bitaro by'akarere bya Kabaya habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibukwa abaganga, abarwayi ndetse…

Read more →
-->