Ngororero: urubyiruko rwiyemeje kugera ikirenge mu cy'Intwari

Ku nsanganyamatsiko igira iti:  "Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu" umunsi mukuru w'Intwari wizihirijwe ku gicumbi cy'intwari ku rwego rw'Akarere.
Ni mu murenge wa Nyange aho Intwari z'IMENA z'abana bigaga mw'ishuli rikuru ry'i Nyange banze kwitandukanya bakurikije ubwoko nk'uko babisabwaga n'abicanyi bagahitamo kwimakaza  ubunyarwanda.

Umuyobozi w'akarere n'abakuru b'inzego z'umutekano bunamira Intwari
Umunsi watangijwe no kunamira Intwari hashyirwa indabo ku gicumbi cyazo, wanaranzwe n'ibirori n'ubutumwa burata ubutwari bw'abanyarwanda bitangiye u Rwanda. Mu ndirimbo, imbyino n' imivugo abato n'abakuru bagarutse ku butwari bw'abitangiye igihugu by'umwihariko urubyiruko rurahirira gukurikiza urugero rwa bakuru babo baruhukiye ku gicumbi cy'Intwari z'IMENA aho i Nyange
Umuyobozi w'ingabo mu turere twa Ngororero na Rutsiro Lt Col Ndengeyinka John yabwiye abitabiriye ibirori by'umwihariko urubyiruko ko igihe hizihizwa uyu munsi buri wese agomba kongera kuzirikana uburyo bwo kugera ikirenge mu cy'intwari

                                        Urubyiruko rwarahiriye kugera ikirenge mu cya bakuru babo
Mu butumwa yatanze umuyobozi w'Akarere Bwana NDAYAMBAJE Godefroid wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yagarutse ku ndangagaciro zigomba kuranga intwari zirimo gukunda igihugu no kucyitangira. Yagarutse ku butwari bw'Intwari z'IMENA z'abanyeshuli b'i Nyange asaba urubyiruko gufata urugero rwiza rwaziranze. Umunsi wizihijwe kandi n'abayobozi b'inzego z'umutekano mu Karere, bamwe mu ntwari z'IMENA, abakozi b'Akarere, Padiri mukuru wa Paroisse ya  Nyange n'abaturage biganjemo urubyiruko rwo mu mashuli abanza n'ayisumbuye. Umunsi washojwe n'ubusabane.

                         KWIZIHIZA UMUNSI W'INTWARI MU MAFOTO


Umurenge wa Gatumba: GS Muhororo yahushye buji 75

GS Muhororo yo mu Murenge wa Gatumba yizihije Yubile y'imyaka 75 imaze ishinzwe.
Uyu muhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye. Ubuyobozi bw’Akarere…

Read more →

Umurenge wa Matyazo: Intumwa ya rubande yiriranywe na rubanda

Uruzinduko rw' Intumwa za rubanda mu Karere ka Ngororero muri gahunda yo guteza imbere ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi hagamijwe gukangurira abahinzi…

Read more →

Ngororero: Abadepite basuzumye uko ibikorwa by'ubuhinzi byifashe mu Karere

Itsinda ry'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko riyobowe na Hon. Pie Mugabo batangiye  uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Ngororero.
Ku munsi wa mbere…

Read more →

Ngororero{ Basobanuriwe indangamuntu koranabuhanga

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakiriye Umuyobozi Mukuru  w'Ikigo cy'Ihihugu cy'Indangamuntu (NIDA) Madamu Mukesha Josephine n'itsinda…

Read more →

Ngororero: Abanyeshuri bahumurijwe ko Jenoside itazongera ukundi

Mu Karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje. 
Uyu munsi habaye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32…

Read more →

Ngororero: Mu Karere ka Ngororero harabarurwa imiryango 9000 yazimye mu ri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyange habereye igikorwa cyo kwibuka IMIRYANGO YAZIMYE muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Read more →

Ngororero: Imirenge yasabwe kurangiza neza imirimo yo kubakira abasenyewe n'ibiza

Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe imicungire y'ibiza / Distrct Disaster Management Committee…

Read more →

ibitaro bya Kabaya: Hunamiwe inzirakarengane ziciwe mu bitaro bya Kabaya

Mu Bitaro by'akarere bya Kabaya habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibukwa abaganga, abarwayi ndetse…

Read more →

Ngororero: Caritas Nyundo izunganira ingo 800 mw'itermabere

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama nyunguranabitekerezo yo kwakira umufatanyabikorwa…

Read more →
-->