Ngororero: Ubwisanzure bw'umuturage mu kugira uruhare mu igenamigambi, ingengo y'imari n'imihigo bugeze ku kigero gishimishije
Hatangijwe ukwezi kwahariwe uruhare rw'umuturage mu igenamigambi, ingengo y'imari n'imihigo.
Ku rwego rw'Akarere byabereye mu Murenge wa Hindiro aho abaturage bagaragaje ko bagifite inyota ku bikorwa remezo bitaragera hose birimo amazi meza, amashanyarazi n'imihanda.
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yagaragaje uburyo ibyifuzo n'ibitekerezo 128 by'abaturage byashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 79%.
Yavuze ko kuba hari ibyifuzo bitashyizwe mu bikorwa hari ibyatewe n'ibiza byabaye imbogamizi kuko ingengo y'imari yagombaga kujya mu bikorwa yagiye mu gusana ibyangijwe n'ibiza byagiye byibasira Akarere ku buryo butunguranye.
Yongeyeho ko hagiye hanatoranywa ibifite uburemere kurusha ibindi. Aha yijeje abaturage ko ibyasigaye bizashyirwa mu bikorwa uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Meya Nkusi yanagaragaje incamake y'ibikorwa binini biteganijwe mu myaka 5 iri imbere birimo gukwirakwiza amazi n'amashanyarazi aho ataragera, kubaka imihanda yoroshya ubuhahirane no kugeza umusaruruo ku isoko, kubaka ibiro by'Akarere bijyanye n'igihe mu rwego rwo gutanga serivisi zinoze, utugari twose tuzaba dufite aho gukorera heza, kurandura burundu igwingira n'imirire mibi mu bana, kurengera ibidukikije, kwimakaza ikoranabuhanga muri gahunda ya byikorere.




Umuyobozi w'Ihuriro ry'abafatabyabikorwa JADF Isangano yavuze ko abafatanyabikorwa batazahwema gufatanya n'Akarere mu iterambere ndetse ko ingengo y'imari izagenda yiyongera buri mwaka.
Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Bwana Sebazungu Modeste yashimiye intambwe abaturage bateye mu kugira uruhare my buzima bw'Akarere. Yavuze ko Inama Njyanama y'Akarere izahora izirikana uburyo umuturage yahora ku isonga no kugira uruhare mu gufata ibyemezo bimureba.
Intumwa ya Minaloc yagarutse ku ruhare rw'abaturage mu igenamigambi, ingengo y'imari n'imihigo. Yavuze ko intambwe imaze guterwa ari nziza asaba abaturage gukomeza gukurikurana ko ibitekerezo batanze byashyizwe mu bikorwa.
Guverineri @RwandaWest @DushimimanaL yashimiye abaturage intambwe bamaze gutera mu bwisanzure bwo kwerekana aho bifuza kugana rw'iterambere. Ati ibi tubikesha ubuyobozi bwiza bw'igihugu cyacu bwashyize umuturage ku isonga. Yabasabye gusigasira ibyagezweho kuko bo ubwabo babigizemo uruhare.
Igikorwa kizakomeza kugeza tariki 30/11/2024; cyitabiriwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Intara n'Akarere, abayobozi n'abaturage b'Imirenge ya Hindiro na Matyazo.


GS Muhororo yo mu Murenge wa Gatumba yizihije Yubile y'imyaka 75 imaze ishinzwe.
Uyu muhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye. Ubuyobozi bw’Akarere…
Uruzinduko rw' Intumwa za rubanda mu Karere ka Ngororero muri gahunda yo guteza imbere ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi hagamijwe gukangurira abahinzi…
Itsinda ry'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko riyobowe na Hon. Pie Mugabo batangiye uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Ngororero.
Ku munsi wa mbere…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakiriye Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Ihihugu cy'Indangamuntu (NIDA) Madamu Mukesha Josephine n'itsinda…
Mu Karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje.
Uyu munsi habaye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32…
Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyange habereye igikorwa cyo kwibuka IMIRYANGO YAZIMYE muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
…
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe imicungire y'ibiza / Distrct Disaster Management Committee…
Mu Bitaro by'akarere bya Kabaya habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibukwa abaganga, abarwayi ndetse…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama nyunguranabitekerezo yo kwakira umufatanyabikorwa…